Musore, n’ubona umukobwa akugaragariza ibi bimenyetso uzamenye ko yagukunze agatinya kubikubwira

Sangiza iyi nkuru

Nkuko bimenyerewe ko igitsinagore kitajya gikunda gutinyuka ngo cyerurire abagabo cyangwa abasore kibasaba urukundo, ariko hari ibimenyetso bemwe na bimwe bakunda gukora bigasimbura amagambo bari kuvuga, gusa hari abasore batajya basobanukirwa n’ibyo bimenyetso.
Ibi bimenyetso n’ubitahura ku mukobwa nta gushidikanya uzamenyeko yatinye kubanza ku kubwira ko agukunda:
signs

  1. Indoro akureba

Mugihe muri ahantu hihereye, indor0 ye ushobora kuyibonamo ibyiyumviro, kandi ngo ukita cyane ku imboni y’ ijisho kuko ngo ishobora ku kubwira ibyo wifuza byose kumenya ku by’ urukundo rwe.
Umukobwa ashobora kuvuga byinshi ku maso ye, ashobora kugaragaza umubabaro, ibyishimo, ubwoba ndetse ni ibyuyumviro. Nubikurikirana uzamenya ibi bikurikira.

  1. Akina n’ imisatsi ye

Igihe abakobwa barikumwe na abagabo, abakobwa bakoresha imisatsi mu kuvuga ibintu byinshi, ikibabaje ni uko urwo rurimi atari urwo tuvuga.
Umukobwa uzaba akwishimiye azayikoramo igihe ari iruhande rwawe,ibyo abakobwa bakunze kubikora igihe bari kumwe na abagabo.
Ibi kandi bishobora no kuba ikimenyesto giterwa n’ ubwonko abayabuze icyo amaze amaboko ye.
Menya ko: igihe abikoze neza , igihe muri kumwe menya ko aba akwiyumvamo.

  1. Ashobora gukora ku minwa ye ndetse akanayiruma

Iryo tumanaho ry’ iminwa ntirikenera kuvuga, menya ko ubwo uwo mukobwa afite icyo asobanuye atabishyize mu magambo,ashobora kubikora nk’ ikimenyetso cyo gutekereza kugusoma, nawe igihe akoze ku munywa akanayirwa ho gato nawe usubira mubitekereso byo ku musoma.

  1. Umubiri we arawukwegereza

Kwegerana cyane ni ikimenyesto gikomeye gishobora ku kwereka ko hari ikintu kidasanzwe gituma mushaka kwegerana.
Muri rusange ibiganiro bikorwa mu kinyabupfura ariko igihe uri kumwe n’ umukobwa hazamo ikimenyesto cyo kwiyumvanamo bidasanzwe.
Aha wakwibaza ibi bibazo:
Yaba agerageza ku kwegera igihe muri kumwe?
Ese iyo ahagaze imbere yawe, yaba agerageza kukwegera?
Ita cyane ku maguru ye , ese amino ye aba ayakwerekeje ho?
Niba ari byo , ubwo agerageza ku kwereka ko akwishimiye. Aba agamije ku kwereka ko atagutesha agaciro cg adashaka kukwereka ko atifuza kutaba aho uteri!!

  1. Ashaka kuba aho uri hose buri gihe

Buri gihe agenga mu hantu hari abantu benshi, amaso ye yerekeza aho uri gusa, agenda akureba, amwenyura iye kureba inshuti ze. Bivuze ko aba agutekereza igihe cyose agiye aho hantu.
Menya ko: wari mu bitekerezo bye, ndetse aba akeneye gusuzuma ngo amenye ko yari ahari mbere yuko agenda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *