Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe Ingabo Zavuye ku rugerero ndetse no mu mitwe yitwaje intwaro (RDRC) itangaza ko imaze gusubiza mu buzima busanzwe abasaga ibihumbi 12 bahoze muri FDLR.
Komiseri muri iyi Komisiyo, Mutarambirwa Elie, na we wahoze ari umwe mu barwanyi ba FDLR mbere y’uko ataha mu Rwanda, avuga ko imibare y’abasigaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri hasi cyane by’umwihariko itanateye ubwoba.
Mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’abanyamakuru cyo ku wa 25 Gashyantare 2019, Mutarambirwa yavuze ko n’ubwo aba barwanyi basigaye muri Congo ari bake, ngo nabo ubwabo ntabwo baba bazi uko basigaye bangana.
Yagize ati “Nko kubyerekeye imibare nabo ubwabo ntabwo bayizi kubera ko haba harimo abari gutoroka, abari mu mashyamba, abatahuka, abagize gute…ariko imibare yabo ni mike cyane urebye ntabwo ari imibare wavuga ngo ni ishobora kuba ikanganye, iyo ugeze i Mutobo ukabona abahari hafi 580 nibwo ubona ko imibare yabo igenda igabanuka, ntabwo rero biteye impungenge”.
Akomeza avuga ko hari gurupe nyinshi za FDLR ariko ko nta bwoba ziteye zose agendeye ku mubare acyeka w’ababa basigaye.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe mu ngabo, Mukantabana Seraphine, asaba aba barwanyi ba FDLR baba basigaye mu mashyamba gutaha ku bushake bwabo bitabayeho ko bashyirwaho agahato.
Ati “Hari abandi bagihari, hashize iminsi havurungutana abantu bivugwa ko bari muri za CNRD, bagenda bava muri za Nord Kivu bajya muri za Sud Kivu, turacyavugana na Monusco n’izindi nzego ku buryo nabo ubwabo batarindiriye ko bazanwa ku ngufu, dukoresheje uburyo bw’ubukangurambaga ko abo bantu bafata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyababyaye batagombye kuza ku ishumi”.
Iyi komisiyo ivuga ko imaze gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare ibihumbi 80 barimo abagera ku bihumbi 12 bahoze muri FDLR, umutwe urwanya Leta y’u Rwanda.


