Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Gicurasi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Arvera Mukabaramba yayoboye umuhango wo gusoza ikiciro cya 65 cy’ingando z’abahoze mu mitwe yitwaza intwaro cyari kirimo abagera 569, bari bamaze hafi amezi atanu mu kigo cya Mutobo, aho yabasabye kutazajya bavuga amagambo meza mu ruhame ngo nibagera aho biherereye bavuge ibibi.
Mu ijambo yajeje kuri aba bagiye gusubira mu buzima busanzwe, Dr. Mukabaramba yagize ati: “ Mu gihe mumaze mwahawe amasomo atandukanye abategura gusubira mu buzima busanzwe. Ndetse hari impinduka nyinshi zibagaragaraho nyuma y’uko mugeze mu Rwanda ”.

Dr. Mukabaramba yakomeje agira ati: “ Ibi byose bikorwa kubera ubuyobozi bwiza butekerereza abaturage, bugasanga namwe mbere yo kujya aho mukomoka mwabanza guhugurwa kugira ngo mumenye aho igihugu n’isi muri rusange bigeze ”.

Umunyamabanga wa Leta yabasabye ibintu bitandukanye bakwiye kwitaho:
-Kuba abaturage b’intangarugero,
-Gukura amabiko mu mifuka bagakora cyane bakiteza imbere,
-Gutanga umusanzu mu gusigasira umutekano aho bakomoka nk’abantu no mu bo bazasanga,
-Ubumwe ni ishingiro rya byose muri iki gihugu,
-Gukoresha neza impamba bazahabwa kuko hari ubuhamya bw’abo yateje imbere,
-Kubana neza n’abo basanga, birinda amakimbirane no guhohotera imiryango yabo, kuko umutekano w’u Rwanda ariho uhera,
-Kwisanga iwabo no kutihererana ibibazo bashobora guhura nabyo,
-Kutagira indimi 2 ngo bavuge amagambo meza mu ruhame ariko nibagera aho biherereye bakavuga ibibi,
-Kubahiriza gahunda za Leta nk’isuku, gutanga umusanzu wa Mituweli,
-Gushishikariza abo basize mu mashyamba gutaha, bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu cyabo.

Mu bantu basoje izi ngando nk’uko bigaragara ku mafoto harimo na Major Bernard Ntuyahaga wagejeejwe mu Rwanda mu Ukuboza 2018 aturutse mu Bubiligi, aho yari asoje igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahawe amaze guhamwa no kugira uruhare mu iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda (MINUAR).


