Umunyarwandakazi Mutoni Assia umaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda, avuga ko akiri umukobwa ariko akaba adafite umukunzi, agasobanura ko hari byinshi yari ahugiyeho ariko ko ari mu nzira yo kubisoza.
Aganira na X Large TV, Assia nk’umukobwa ukunzwe na benshi kubera ubuhanga agaragaza muri filimi akina, yabajijwe niba nta mukunzi agira, asubiza agira ati “Ntawe”.
Abajijwe niba wenda batajya bamugeraho akababenga, yasobanuye ko atariko bimeze, ahubwo ko hari igihe umuntu aba akihugiyeho bikaba ngombwa ko iby’inkundo atabiha akanya cyane.
Ati “Hari impamvu, hari igihe umuntu aba akeneye gutuzaho gake, hari igihe umuntu yiha mu buzima bwe akavuga ngo nihaye igihe kingana gutya, ntibyagutungura ejo wumvise mbufite [Ubukwe] kuko iminsi nihaye igiye kurangira nyine wenda”.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko agaruka ku gikunze kuvugwa n’abantu benshi ko yaba asa n’umutanzaniyakazi, Jackline Wolper na we uzwi mu ruhando rwa Cinema.
Ati “Na Tanzania barabimbwira benshi ngo turasa, simbizi, na we twaranahuye nyine urumva abantu babikubwiye wumva aribyo”.
Assia yavukiye mu cyahoze ari Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, avuga ko umusore yakwishimira ko bakundana ari ufite indagaciro yo kwiyubaha ndetse akaba azi no kumwitaho.
Assia azwi ku mazina menshi atandukanye muri filimi yagiye akina zirimo nka ‘Intare y’Ingore, Giramata, Seburikoko,… Akaba afite umwihariko wo kwikubira igihembo gitangirwa mu Rwanda buri mwaka, cy’umukinnyi [Muri cinema] w’umugore ukunzwe kurusha abandi kuva mu mwaka wa 2013.



