Muturebe ukundi mutwubaha Francafrique ntikibaho – Tshisekedi abwira Macron

Sangiza iyi nkuru

Ubwo bari mu kiganiro n’itagazamakuru kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yibukije atunga urutoki mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ko bagomba kububaha kuko igihe cya Francafrique cyarangiye .

Abakuru b’ibihugu byombi bavuze ku bibazo byinshi bifitanye isano hagati ya Afurika n’u Burayi.

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yahamagariye u Bufaransa n’u Burayi kugira imyumvire itandukanye kuri Afurika muri rusange no kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko, cyane cyane ko ngo Abanyekongo ari “abafatanyabikorwa nyabo”.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru w’Umufaransa ku matora yo mu 2018 aho ngo hari abafata itorwa rye nk’ubwumvikane bwa kinyafurika, Tshisekedi yagize ati: “Hagomba kubaho kubahana mu byo dutekerezanyaho. Ntabwo dufite umugambi wo kwanduza ibitekerezo by’abadutoye. Inzira y’amatora yaratangiye, twaratabaje bihagije tuvuga ko nihaba impinduka ztateganyijwe, bitazaba bitewe n’abayobozi b’igihugu cyangwa inshingano za CENI. Bizaterwa gusa nuko turi igihugu cyibasiwe n’u Rwanda, ubushotoranyi bwanatumye abaturage benshi bava mu byabo, abatora bakagombye kuba ubu barimo kwiyandikisha ariko kubw’ibyago batazabishobora, kubera ko bari kure y’iwabo. Kubera iyo mpamvu, dushobora guhura n’ikibazo cyo gukererwa mu kwiyandikisha.”

Yongeyeho ati: “Iyo habaye ibitagenda neza (mu matora yo mu Burengerazuba), ntabwo tuba tuvuga ku bwumvikane bwa kinyamerika, ubwumvikane bwa gifaransa”.

Ku mukuru w’igihugu cya Congo, ngo imyumvire y’u Bufaransayo kwifata nk’umubyeyi w’Abanyafurika bigomba guhinduka kuko ngo Françafrique itakiriho.

Ati: “Ibi nibyo nashakaga gusobanura mvuga ko nabyo, bigomba guhinduka mu buryo bwo gukorana n’u Bufaransa n’u Burayi. Muturebe ukundi mutwubaha, mudufata nk’abafatanyabikorwa nyabo aho kutureba buri gihe mu isura ya kibyeyi n’igitekerezo cyo guhora muzi ibyo dukeneye. Françafrique ntikibaho. Tugomba gushyiraho politiki y’uburinganire, ”

Muri ubwo buryo, Félix Tshisekedi kandi yihanangirije ko “niba u Bufaransa bwifuza guhatana uyu munsi n’abandi bafatanyabikorwa bose ba Afurika, bugomba guhuza politiki nyafurika n’uburyo abaturage ba Afurika babona ubu abafatanyabikorwa mu butwererane.

Imvugo “Françafrique”, ubusanzwe isobanura umubano ushingiye ku bukoloni bushya hagati y’u Bufaransa n’ibihugu bwahoze bukolonije muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu rwego rw’ubukungu, imari, dipolomasi cyangwa igisirikare.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Muturebe ukundi mutwubaha Francafrique ntikibaho – Tshisekedi abwira Macron
    biraryoshye cyane, RDC NTIKAJYE YIRIZA.baca umugani ngo “AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARI KAZA”Macro pe ndamushimira byimazeyo kuko yaziye igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *