Muyumbu: Basaba Imana ngo Kagame azanyure mu muhanda wabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bakoresha umuhanda Rugende-Karenge bifuza ko umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yahaca maze akirebera akababaro bafite baterwa n’umuhanda mubi udakorwa nubwo bivugwa ko ngo amafaranga yo kuwukora amaze imyaka 2 ahawe Akarere ka Rwamagana uyu muhanda ubarizwamo.
Uyu muhanda w’ibirometero ufitiye runini abatuye umujyi wa Kigali kuko unyurwamo n’imodoka nyinshi zivana imyaka nk’ibitoki, amasaka, imboga ndetse n’imbuto biba bije kugurishwa I Kigali.
Iyo uganiriye n’abaturage bakoresha uyu muhanda cyane cyane abakoresha ibinyabiziga nk’imodoka moto ndetse n’amagare wumva amaganya menshi ndetse n’uburakari.
Umuturage tutashatse gutangaza amazina ye (twise Karinijabo) twasanze ku muhanda mu gitondo arwana n’imodoka ye yaraje Rugende kubera ubunyereri yagize ati:
“Sindumva neza niba aka Karere gakorera mu Rwanda, mu gihugu cyacu tumenyereye gukora neza ndetse tugakora ibintu bisobanutse, ariko se ni gute umuntu atsindira isoko ryo gukora umuhanda aho kuwukora akawica ukarutwa n’uwari uhasanzwe?”
Karinijabo yakomeje avuga ati reba aha naraje imodoka, aha ntihari hari rigore? ariko reba ukuntu huzuye, kubera ibitaka abakora umuhanda baje bakarundamo. Nawe se wakora umuhanda utabanje gukora rigore hari aho mwabibonye mwe?
Undi witwa Nyiramana yagize ati, icyaduha gusa nka Perezida Kagame wacu agaca hano, akirebera uko twarushye? Ubu se iri tumba noneho urabona rizadusiga? Bizadusaba kwimuka kuko gutaha mu ngo zacu imvura yaguye byo ntibishoboka.
Amakuru avuga ko isoko ryo gukora uyu muhanda ryatsindiwe na Sosiyete ya Horizon Constraction maze nayo igaha isoko indi kompanyi yatangiye gukora uyu muhanda ariko bigaragara ko idashoboye kuko urebye n’ibikoresho bakoresha bidakwiye kuko twasanze hakora ikamyo imwe ndetse n’indi mashini ihinga imwe.
Nk’uko icyapa gishinze Rugende kibigaragaza biteganyijwe ko uyu muhanda waba warangiye tariki ya 6 Mata 2017 ariko ngo imirimo imaze gukorwa ntigera no ku 10%.
Muyumbu-bwiza.com
Ese Abaterankunga bazafata u Rwanda bate?
Ukurikije ibitangazwa ndetse n’ibyanditse kuri kiriya cyapa byose bigaragaza igihe imirimo izatangirira gukorwa ndetse n’igihe izamara ukareba n’aho umuhanda ugeze ubu wakwibaza uko abaterankunda nka Banki y’isi bafata iyi mikorere y’Akarere ka Rwamagana.
Ubundi dusanzwe tuzi ko u Rwanda rushyirwa mu myanya myiza muri Africa mu gukoresha inkunga rugenerwa n’abaterankunga, aha wakwibaza rero niba atari ugutobera Gahunda nziza ya Leta.
Perezida Kagame mu ngendo amaze iminsi agirira mu baturage yakunze kumvikana asaba abaturage kubaza abayobozi ibyo baba babagomba batabakorera, aha wakwibaza aba baturage aho bazahera ngo babaze ubuyobozi bw’Akarere uyu muhanda wananiwe gukorwa kandi ubushobozi bwo kuwukora buhari.
Muyumbu-bwiza.com
Umuhanda ukorwa nabi kuburyo imvura iguye utaba Nyabagendwa.
 
Muyumbu-bwiza.com
Abaturage binubira uburyo ukorwa kuko amazi ntayoborwa uko bikwiye bigatera ubunyereri.
 
Muyumbu-bwiza.com
Iyo imvura yaguye ni uku umuhanda Rugende Muyumbu uba umeze
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
K.Mecky/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *