Umunyepolitiki wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Adolphe Muzito, aributsa ubutegetsi bw’iki gihugu ko amahitamo meza ari ukwitegura intambara n’u Rwanda.
Muzito washinze ishyaka ryitwa Nouvel Elan, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, nk’uko asanzwe abivuga, yongeye kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23; ikirego ruhakana kenshi.
Imyiteguro Leta ya RDC ikwiye kugira, nk’uko Muzito yabisobanuye, ni uguha igisirikare cy’igihugu ubushobozi mu buryo burambye ku buryo mu gihe kiri imbere cyazashobora guhangana n’icy’u Rwanda mu buryo bucyoroheye.
Uyu munyapolitiki yemeje kandi ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ari ‘ba patrons’ b’u Rwanda, bityo ko kugira ngo Leta ya RDC irushobore, bisaba ko yakwiyegereza ibi bihugu, bikagirana dipolomasi mu by’ubukungu.
Muzito ni umwe mu Banyekongo bavuga rikumvikana badashyigikiye ko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda wakongera kuba mwiza. Kuri we, nta biganiro by’ubwiyunge bikwiye kuba hagati y’ibihugu byombi.


