Umunyamakuru Andrew Mwenda wubashywe muri Uganda yaciye igikuba nyuma yo kugaragara yambaye impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu, ari no mu ndege y’intambara.
Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana videwo igaragaza uyu munyamakuru yicaye muri kajugujugu y’iki gisirikare ya MI24. Yumvikana agira ati: “Ngiye kurasa kuri ADF muri Congo kandi ejo muzabona benshi bapfuye bazengurutse ku mupaka.”
Mwenda kandi, agaragaza mu yindi videwo asuhuza abasirikare bari kuri iyi ndege, abashimira kuba bakoze akazi keza barasa ADF, anabaha amapeti. Ati: “General arangije akazi ke, nyuma yo kurasa nabi kuri ADF. Basore mwakoze ku bw’akazi gakomeye mwakoze.”
Impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, abantu baribaza ku buryo uyu munyamakuru yabonye umwambaro w’igisirikare, akabanasha kugera no kwinjira muri iyi ndege y’intambara.
Mu gihe hibazwa ibi bibazo, Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangarije NTV ko na we ataramenya ukuntu Mwenda yabonye ibi bikoresho by’igisirikare n’icyo yari agamije.
Gen. Byekwaso wemeza ko ibyo Mwenda yaba yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko, yavuze ko UPDF yatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo.
Ngo mu gihe umuntu utabiherewe uburenganzira akoresha ibikoresho by’igisirikare, akanavuga mu izina ryacyo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka irindwi.


