Umukunzi ukomeye wa Rayon Sports wanabaye Perezida wayo, Munyakazi Sadate yasabye APR FC kwimana u Rwanda, igatsinda Mogadishu City Club mu mukino wa kabiri wa CAF Champions League uraba kuri uyu wa 19 Nzeri 2021.
Sadate yatanze ubu butumwa asubiza iyi kipe yaraye itangaje ko yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura nâiyi kipe yo muri Somalia. Ubutumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti: âTwifurije intsinzi ikipe yâingabo zâigihugu, APR FC. Mwimane u RDA.â
Ntabwo biba bisanzwe kubona umufana wa Rayon Sports ashyigikira mukeba, APR FC, yewe hari benshi berura bakavuga ko bashyigikiye izo mu mahanga zikina nayo.
Urugero ni uwitwa Mugabe wamusubije ati: âAho kuyifana nafana Mogadishu. Mbihagazeho nta munsi nzafana APR na rimweâ nâundi witwa Gihozo Ange wamubwiye ati: âKdi koko menye ufana APR ukaba utwihishemo peee!!!â
Gusa Sadate birasa nâaho yarenze iyi myumvire kuko muri iyi minsi yagaragaje ko ashyigikira buri kipe iserukira u Rwanda, mu mukino uwo ari wose. Urugero ni iyahagarariye igihugu mu irushanwa nyafurika rya Basketball, Afrobasket, nâaya Volleyball.
Sadate kandi ni umwe mu bashimiye AS Kigali nyuma yo kunyagira Olympique de Missiri yo muri Comores ibitego 6-0, mu mukino wa kabiri wa CAF Confederations Cup wabereye i Kigali kuri uyu wa 18 Nzeri 2021.
Ubutumwa bushimira A.S Kigali yabwanditse kuri Twitter agira ati: âFĂ©licitation kuri AS Kigali FC ku ntambwe ya mbere muteye, mukomereze aho. Urugendo uko rwiyongera ni ko rurushaho gukomere ariko icyâibanze ni uko mufite ubushake.â
Tariki ya 13 Nzeri 2021 nabwo Sadate yagaragaje ko atishimiye uburyo APR FC itahawe penaliti ku mukino wa mbere na Mogadishu City wabereye muri Djibouti. Icyo gihe yagize ati: âMu mukino wahuje APR na Mogadishu City ndahamya ko APR itabaniwe ubwo bayimaga penalite igaragarira buriw wese, ibi byitwa gutegura. Pole sana bavandimwe bacu bo muri APR FC.â
Ku munsi wakurikiyeho, Sadate yasabye abadakunda APR FC kureka urwango rutuma amaso yabo atabona ko iyi kipe yagombaga guhabwa penaliti, yongeraho nâamafoto ashyigikira ibyo avuga. Ati: âMureke tureke kwangana cyane kugera aho amaso abona ibitari byo.â
Umukino ubanza wabaye tariki ya 12 Nzeri, APR FC na Mogadishu City zinganya ubusa ku bundi (0-0). Iyi kipe yâingabo yasobanuye ko uyu musaruro âutari mubiâ yawutewe nâubushyuhe bukabije (bwari kuri dogero 43), yarahiriye gutsinda uyu mukino wa kabiri cyane ko iraba ikinira ku kirere cyiza imenyereye.



2 Responses
Mwimane u Rwanda_Sadate asaba APR FC irahura na Mogadishu City
Uyumugabo bamuvuze ukuri atwihishemo numukunzi wa apr nabwo ari umureyon pe
Mwimane u Rwanda_Sadate asaba APR FC irahura na Mogadishu City
Uyumugabo bamuvuze ukuri atwihishemo numukunzi wa apr nabwo ari umureyon pe