Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira 36 bahatanye- Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa 37 bari guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe, yanikira abandi bakobwa 36 mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga zose z’iri rushanwa, aho abatora banyuza amajwi yabo.

Nyuma y’itariki  30 Ukuboza 2018, abakobwa bose 37 batomboye  nimero zizajya zibaranga muri iri rushanwa, ari nabwo gutora byahise bitangira ku mugaragaro. Kugeza ubu uburyo buri kwifashishwa hatorwa ba nyampinga ni ugutora binyuze  ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, bagakunda (Like) ifoto bashatse y’umukobwa uhatanye.

Kuva gutora byafungurwa kugeza ubu, hashize iminsi ine(4) gusa Mwiseneza akomeje kwanikira abandi bakobwa ku buryo bukabije, nk’uko amajwi abigaragaza, ifoto ya Mwiseneza Josiane uhagarariye  Intara y’Uburangerazuba niyo imaze gutorwa cyane ugereranyije n’abandi bahanganye.

Mwiseneza ufite nimero 30, kuri Instagram ifoto ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 20, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Umutoni Deborah ufite ifoto yakunzwe n’abasaga ibihumbi 16. Mu gihe kuri Facebook nabwo Mwiseneza yanikiriye abo bahanganye ku buryo bugaragara, kuko afite amajwi asaga ibihumbi bitanu, Umutoni Deborah afite amajwi atagera ku 1000, abandi babakurikira bakaba bari kuza muri magana.

384f4cdd 001e 4b71 b5ce 6b04a94f4e02
Mwiseneza Josiane akomeje kubereka igihandure
553b3fd7 0b59 4250 bfa0 16348fd7c732
Deborah niwe umugwa mu ntege

Mwiseneza Josiane yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, akagera ahabereye igikorwa k’ijonjora ibyuya byamurenze bitewe n’urugendo yari yakoze n’amaguru ndetse afite n’igikomere ku ino.

Umukobwa uzaba yatowe kurusha abandi azahita akatisha itike imujyana mu mwiherero uzakorwa n’abakobwa 20, bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019.

260867166a
wasanganga aho yicaye abandi bamwitarukije
kugenda n amf68a 32894
Iyi foto niyo yatumye yamamara

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *