Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Myanmar rwakatiye umuyobozi wirukanwe ku butegetsi, Aung San Suu Kyi ikindi gifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutumiza mu mahanga mu buryo butemewe no gutunga ibikoresho by’itumnaho bizwi nk’ibyombo (walkie-talkies) ndetse no kurenga ku mabwiriza yo gukumira coronavirus.
Mu kwezi gushize, Suu Kyi yari yahamijwe ibindi byaha bibiri maze akatirwa igifungo cy’imyaka ine, icyo gihe kikaba cyaragabanijwemo kabiri n’umuyobozi wa guverinoma yashyizweho n’abasirikare.
Izi manza ziri mu zigera mu icumi zireba uwigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel w’imyaka 76 kuva ingabo zafata ubutegetsi muri Gashyantare umwaka ushize, zigakuraho guverinoma yatowe ndetse no zigafata abayoboke bakuru b’ishyaka rye riharanira demokarasi.
Aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, ashobora gukatirwa imyaka irenga 100 nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Abashyigikiye Suu Kyi n’abasesenguzi bigenga bavuga ko ibyo aregwa byateguwe kugira ngo ingabo zifatire ubutegetsi ndetse abuzwe gusubira muri politiki.
Ku wa mbere, imyanzuro y’urukiko mu murwa mukuru, Naypyitaw, yatangajwe n’umukozi ushinzwe amategeko wanze ko amazina ye atangazwa kubera gutinya guhanwa n’abayobozi, babujije gutangaza amakuru ajyanye n’imanza za Suu Kyi.


