Nabeshye umwana wanjye ko se ari umusirikare kandi sinzi uwanteye inda muri 2 twaryamanye- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Louise iwacu ni mu ntara y’Amajyepfo muri Nyanza, ariko mba mu mujyi wa Kigali, mu by’ukuri rero ubu ndi mu ihurizo rinkomereye kandi nzi neza ko hari benshi turihuriyeho.
Ubu umwana wanjye w’umuhungu amaze kuzuza imyaka itatu, yatangiye kwiga mu incuke, ariko ibibazo ajya ambaza birantungura kandi bikanantera kwibaza icyo nzajya musubiza nkakibura.
Mbandikiye kuri bwiza.com kugirango ngirwe inama, kuko ubwo yabonaga ukuntu abandi bana bakina na ba se, nibwo yigize ati papa ari he, ararira arahogora, mbuze uko musubiza ndamubwira nti papa wawe ni umusirikare, azaza vuba.
Ikinteye guhangayika ni uko buri munsi ahora aririmba iryo jambo ko se ari umusirikare ko azaza, aho abonye abasirikare ahita ambaza ngo papa ni uriya se, niyo yamubona muri televiziyo nicyo ahita ambaza.
Mu by’ukuri muri abo basore babiri, twaryamanye mu cyumweru kimwe, uwo nashakaga kwita se w’umwana nanakekaga cyane kuko niwe twaryamanye bwa mbere, naramubuze n’icyerekezo abarizwamo sinkizi, mu gihe undi na we duherukana icyo gihe, aho twakoranaga akazi.
Mbese bose sinzi icyerekezo cyabo, nabuze n’uwo nabaza nimero zabo wenda ngo nzagerageze ndebe ko hari uwamwemera, ikinyoma namubeshye ndaboka kizambere ikigeragezo mu buzima bwanjye bwose, nkore iki?
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *