Ndabaramukije, nitwa Solange …. Nkaba maze umwaka mbana n’umugabo, twashakanye umwaka ushize ariko nta mwana twari twabyarana n’ubwo bwose navuga ko nabigizemo uruhare.
Dukundana mbere, yari umusore witonda cyane, na njye mwiyumvamo bidasanzwe, ariko nza kumenya amakuru ko icyo ankeneyeho ari imitungo, ayo makuru nagiye nyumva nkabifata uko, ariko tumaze gusezerana nagiye nkeka byinshi.
Umugabo yatangiye guhinduka kuko yabonaga ko ndi uwe, nkabona arimo gukururana n’abakobwa we yita ko bangana cyangwa aruta, njye mfite imyaka 38 murusha imyaka 5.
Imyaka mfite sinavuga ko ari myinshi wenda nari no kubona undi mugabo, ariko we yahise yishyiramo ko muruta, abantu nabo bamushyushya umutwe ngo ndamuguze kuko murusha amafaranga, ngo naragumiwe, ngo niyicare hasi arye ifaranga rya mama neza. nta data ngira ariko mama afite imitungo myinshi kandi arankunda cyane.
Ibi byaramuhinduye mu mutwe, mbona ko atangiye kujagarara tutaranabana, naramuretse turabana, ubukwe turabukora uko bikwiriye nta kibazo, anyizeza kutazambabaza, ariko si ko mbibona.
Nk’umuntu wari ufite amakenga, narabanje njya kwa muganga niteza urushinge rwo kuboneza urubyaro, nifuzaga wenda kubanza kureba uko bizagenda namara kugera mu mitungo nari nsanzwe mfite na we azi, ndetse navuga ko yanabaye iyacu twembi, ariko nubwo nayimutamo nkagenda nabaho neza, kandi we yamupfira ubusa.
Aho gucogora, ahubwo yageze mu mafaranga arushaho kwiteza imbere mu kwishimisha n’abandi bagabo, rimwe na rimwe nkumva ko yasohokanye n’abakobwa.
Gusa yari ashishikajwe n’amafaranga, na njye nkatinya ko yazanta akansigana abana, nzarera njyenyine, ndamureka, agakora ibyo ashaka, nubwo bwose mba mfite impungenge za SIDA. Si uko njye nshatse gusambana nabura abagabo, yewe n’umwana iyo mushake nubwo wenda atangwa n’Imana niwe nari gushyira imbere, abagabo nkabareka. Njye ndakuze kandi numva nshaka urugo.
Mungire inama, ubu yarangije kumenya ko naboneje urubyaro ntanagira, mwumve agahinda mfite, kandi no gutuza mbona yarabyanze ngo tubane, n’ayo mafaranga ngo mwizere neza ngo ngerageze aboneke uko abishaka, sinzi rwose, abantu benshi bashishikajwe n’ubutunzi kandi atari bwo bwubaka,… Ubu se koko navuga ko nakoze ikosa?
Mungire inama kuko ubu umuriro urimo kwaka mu rugo, kandi rwose bidakwiye, ese mureke kuko n’ubundi mbona ntacyo amariye, nemere se nzamubyarire n’ubwo mbona adahinduka,… murakoze!
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



