Umuhanzi Kizito Mihigo avuga ko yasanze ibintu byo gushaka umugore ari ibintu bitwara igihe gusa ngo aracyafite iki icyifuzo.
Ni nyuma yaho uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda kubw’indirimbo ahanini zigisha ubumwe n’ubwiyunge akimara gufungurwa yatangaje ko afite gahunda yo guhita ashinga urugo.
Mu kiganiro na Large TV kuwa 12 Ugushyingo 2018, Kizito yavuze ko
Hakiri kare kuba yabona uwo bazabana kuko amaze amezi abiri hanze ya gereza.
Ati” Nabonye bitwara igihe, icyifuzo kiracyahari gusa ni ibintu umuntu atahita (aricamo kabiri), ntabwo wahita ubona uwo muntu mu mezi abiri. Icyo cyifuzo, igitekerezo kiracyahari. Ntiwakora uwo mushinga utarahura n’uwo muntu. Ikifuzo kirahari ndi tayari(…).”
Uyu muhanzi yemeza ko ingingo yo gushaka ayifitemo ubushake ariko kugira ngo umuntu abone uwo bazabana bisaba kwirinda kumuhiga.
Aha yagize ati” Numva mfite ubushake bwo gushaka ariko kubona uwo muzabana ni ukwirinda kumuhiga. Iyo uhize ushobora kubona ubonetse wese. Ntekereza ko iriya ari projet (umushinga) iri serious (ifatika).
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Mihigo kandi muri iki kiganiro yagiriye inama abandi basore n’inkumi bashobora kwihutira gushaka.
Ati” Abantu benshi babikora nk’ikintu cya (umunyamakuru amuca mu ijambo). Ikintu cyo kubaka ubuzima bwawe forever (ubuziraherezo) ni icyo kwitondera.”
Kizito Mihigo yavutse ku wa 25 Nyakanga 1981. Yavukiye i Kibeho mu Karere ka Karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro [ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo]. Uyu muhanzi azwiho kuririmba indirimbo z’Imana by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika.
Yatangaje ko afite igitekerezo cyo kurushinga kuwa 15 Nzeri 2018 ubwo yafungurwaga nyuma yo kumara imyaka ine n’igice afunze maze agahabwa imbabazi n’Umukuru w’igihugu.


