Ndi umusore w’imyaka 22 naje i Kigali gushaka imibereho nkabandi bose, nza kumara igihe narabuze akazi ariko nyuma nza guhura n’umu mama wari ufite salon ikora iby’imisatsi aramfasha ndigishwa menya gukora imisatsi, ampa akazi muri salon ye ubwo uwo mu mama yarafite umugabo icyo gihe bari bamaranye imyaka 4 ntarubyaro bafite.
Ubwo hashize umwaka mpakora njye n’uwo mugore twajyanye musanze kuzana ibindi bikoresho, tugezeyo tujya mu kabari aransindisha nshiduka ndyamanye nawe, numva ndumiwe mubajije arambwira ngo ni uko byagenze nyine.
Nyuma y’aho hashize amezi nk’atanu aza kumbwirako yasamye ko ibyo twakoze byatanze umusaruro ubwo icyo gihe namubwiye ko ntaruhare nabigizemo ariko umutima nkumva nibaza ibyambayeho bikancanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugabo we yaje kujya adukeka kubera ukuntu yatubonaga uburyo twavuganaga ategeka umugore kunyirukana, umugore yaje kubyara abyara impanga mu kwa munani ku itariki 25.
Naje kumenya ko yabyaye, nakomeje kumukurikirana numva ibitekerezo birandenze ngisha inama kuri mama umbyara mubwira ibyambayeho byose ansaba ko ahubwo nakora uko nshoboye nkamuzanira abuzukuru be.
Mbikojeje umugore twabyaranye antera utwatsi ngo ahubwo sinzabihingutse ngo urugo rwe naba ndusenye ngo umugabo aziko abana ari abe ubu ikibazo cyankomeranye nyeneye inama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


