Aimable Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza ubu uzwi mu biganiro bikunze guteza impaka kuri YouTube kuri ubu yafunzwe ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi” nyamara ngo yari yaraburiwe, asabwa kutazagira icyo yongera kuvuga kuri jenoside. Ku cyumweru, kuri ‘channel’ ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, Karasira, yavuze ko yari yarahawe “‘warning’ [kuburirwa] ko ntagomba kuzongera kuvuga kuri jenoside.” Ntabwo yatangaje abamuhaye iyo gasopo. Yavuze ko hari ibikorwa byabanje byo kumushinja ibyaha hakoreshejwe ibitangazamakuru bibogamiye kuri leta, ati: “…bamara kubyereka abantu bose noneho bagakora ibyo bashaka.” Ibi bitangazamakuru we abifata nka RTLM, radiyo rutwitsi mu kwangisha aabantu abandi mu gihe cya jenoside. Muri iki kiganiro, Karasira agaruka ku buzima bwe akiri umwana n’uko yaje kwisanga ari impfubyi. Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB iri Kicukiro mu gihe dosiye ye igitegurwa. WASOMA: https://bwiza.com/?Biravugwa-ko-Karasira-Aimable-yatumijweho-na-RIB Ibyaha akurikiranweho, RIB ivuga ko yabikoze mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga, nta makuru arambuye yatangajwe kuri ibyo biganiro. Karasira yatawe muri yombi nyuma gato y’aho ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe inyandiko isaba (petition), y’abavuze ko bitwa ‘Umurinzi Initiative’, basaba ko we n’umunyamakuru Agnès Uwimana bakurikiranwa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


