Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida mu Rwanda, yavuze ku mugore n'uruhinja bararanye mu mbeho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwangirwa kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege muri Kenya, Padiri Nahimana Thomas yatangaje ko na n’ubu ivarisi ye igifunze ko isaha ku isaha azongera agafata urugendo agana i Rwanda by’umwihariko anasobanuro iby’uruhinja rw’amezi 7 bararanye mu mbeho aho muri Kenya.
Aganira n’itangazamakuru aho yasubiye mu Bubiligi, Padiri Nahimana Thomas yabajijwe impamvu bashatse gukinisha uruhinja politiki, umunyamakuru ati: “ubwo ntabwo mwamuhemukiye mukamushora mu byo atazi atari yanamenya?”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kumusubiza Nahimana yagize ati: “Mbere yo kuvuga uruhinja uvuga mama we, Nadine Claire Kasinge ari mu bafashe icyemezo cyo gushinga ishyaka Ishema, ni membre fondateur, ibyo kujya mu Rwanda n’ikipe izajyayo twabiganiriye mu 2014, yari ataranatwara n’inda, biri mu byatubangamiye mu kwa mbere,…”.

nadine
Nadine n’uruhinja rwe rw’amezi 7

Akomeza avuga uburyo uyu mugore Nadine ngo ari umurwanashyaka n’uburyo ngo yari ahangayikishijwe n’uburyo bashoboraga kumusiga mu gihe yari bari kuza we agitwite.
Ati: “Nadine ni umurwanashyaka, yakomeje kuvuga ngo ubu koko mugiye kunsiga kubera ko ntwite, biri mu byatumye twigiza imbere itariki kuko yaravugaga ngo nubwo umwana wanjye yazaba afite amezi 3 twazajyana, ntabwo rero uruhinja twarugize iturufu, na nyira yari yishimye kujyana umwana mu gihugu akomokamo(…)”.
Padiri Nahimana Thomas kandi avuga ko Nadine Claire nawe ubwo atazi neza u Rwanda, ko aruherukamo mu 1994, by’umwihariko ngo kuba yari kurugarukamo afite uwo ahetse mu mugongo ryari ishema rye kurusha uko byafashwe ko uru ruhinja rwakinishijwe politiki.
nahimana
Nyuma yo kwangirwa kugera mu Rwanda, Nahimana avuga ko na n’ubu gahunda yo gukomeza urugendo bakiyifite, ati: “Narimaze imyaka 11 ntagera mu Rwanda, ndabwira umukuru w’igihugu rwose ko tugifite uwo mugambi, haba ejo haba ejobundi nubwo habayeho kariya karengane ko muri Kenya, umunsi amarembo yafunguwe, njye ivarisi yanjye iracyafunze, njyewe n’abo twari kumwe turiteguye gusubira mu gihugu cyacu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe Nahimana na bagenzi be bavuga ko amavirisi yabo agifunze, mu nama ya biro Politiki y’ishyaka, FPR riri ku butegetsi yateranye ku wa 11 Ukuboza 2016, Perezida Kagame ari nawe chairman waryo, yakomoje kuri iki kibazo bwa mbere yibaza impamvu Padiri Nahimana yangiwe kwinjira mu gihugu.
Aho yagize ati : “ Niba hari ibyaha nahimana ashinjwa, bari kumureka akinjira mu gihugu akabibazw a”.
Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” rikorera hanze y’igihugu, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète”, kinyuzwaho inkuru zisesengurwamo ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri.
Uyu mugabo Nahimana w’imyaka 45 y’amavuko, akomoka mu cyahoze ari Cyangugu, akaba yari padiri mbere yo kwinjira muri politiki, ubu akaba ashaka kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora ari imbere mu 2017, ubu aba mu Bufaransa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *