Nairobi: Hahishuwe ibyabereye mu cyumba cy’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) byaraye bitangaje ko byakuye umutwe witwaje intwaro wa M23 mu biganiro Leta iri kugirana n’imitwe yitwaje intwaro, bibera i Nairobi muri Kenya guhera ku wa 22 Mata 2022.

Ibi biro byasobanuye ko uyu mutwe wakuwe muri ibi biganiro ari uko mu gihe byari birimbanyije, ababyitabiriye batunguwe no kumva umutwe wa M23 uyobowe na Gen. Sultani Makenga wasubukuwe imirwano.

Byagize biti: “Mu gihe ibiganiro byari birimbanyije, ababyitabiriye batunguwe n’ibitero bya M23/Makenga. Uruhande rwa Leta rwafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mutwe, rukomezanya ibiganiro n’indi mitwe.”

Ibyabereye mu cyumba cy’ibiganiro

Amakuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru Stanis Bujakera wubashywe muri RDC, avuga ko itsinda ryari riyobowe na Bertrand Bisimwa uhagarariye M23 mu rwego rwa politiki, ryasohotse mu cyumba cy’ibiganiro.

Mu bisobanuro byatanzwe, ngo impamvu Bisimwa n’itsinda rye basohotse, ari uko barimo kugirana ibiganiro n’umuyobozi mukuru w’umutwe w’igisirikare, Gen. Makenga.

Muri uwo mwanya, itsinda riyobowe na Bishop Jean Marie Runiga na we uri mu bakuru muri M23 mu rwego rwa politiki, ryo ryagumye muri iki cyumba kuko ngo ryo ntirishyigikiye ikemurwa ry’ibibazo biri hagati yabo na Leta, biciye mu nzira y’amasasu.

Uyu munyamakuru mu makuru yahawe n’uwitabiriye ibi biganiro, yatangaje ko uruhande rw’igisirikare rwa M23 rutari ruhagarariwe. Gen. Makenga ngo ni we wabitegetse.

Imirwano yubuye

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yaraye atangaje ko ingabo za RDC zagabye ibitero ‘zari zimaze iminsi zitegura’ ku birindiro by’uyu mutwe birimo ibiri ahitwa Bugusa muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru.

Uyu Muvugizi yasobanuye ko n’abarwanyi ba M23 bahise bafata intwaro, bararwana mu buryo bwo kwirwanaho, kandi ngo bazakomeza kwiranaho kugeza igihe izi ngabo zizarekera kubagabaho ibitero.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya RDC avuga ko nyuma y’imirwano ‘ikaze’, cyaraye cyigaruriye ibirindiro bya Bugusa, ariko muri aka gace imirwano ikaba yari ikomeje.

M23 yaherukaga gutangaza ko ihagaritse imirwano tariki ya 10 Mata 2022, kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *