Bwa mbere kuva aho ibiganiro by’amahoro bitangiye i Nairobi, imitwe yitwaje intwaro yavugiye imbere y’itangazamakuru ko yiteguye gushyigikira ku mugaragaro inzira yatangijwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na bagenzi be bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Inama nyunguranabitekerezo yatangiye ku wa Mbere hamwe n’inteko rusange aho intumwa za perezida n’umuhuza bibukije abo bavuganaga ibyifuzo by’abakuru b’ibihugu by’akarere: guhagarika imirwano no gushyira hasi intwaro nta mananiza.
Bose batangaje ko bashyigikiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi mu gihe bemeza ko urugamba rwabo rutarimo gahunda ya politiki ahubwo rwari urwo kwirwanaho kuri bamwe no kutabana mu mahoro ku bandi nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ikomeza ivuga.
Ku buyobozi bw’umutwe wa M23 ufite icyicaro mu Rwanda, Bishop Runiga “ntabwo yashimye gusa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kubw’ukuboko kwe yaramburiye imitwe yitwaje intwaro ahubwo yanatangaje ko hari igihe cya buri kintu; igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro kandi igihe cy’amahoro cyarageze rwose ”.
Ibi byatangajwe mu gihe bitangazwa ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru yo igitegereje i Goma kubera impamvu z’ibikoresho nk’uko bitangazwa n’ubuhuza bwa Kenya.
Perezidansi ya Kenya iyoboye iyi mishyikirano, yavuze ko ikora ibishoboka byose kugira ngo abo bayobozi b’inyeshyamba bose bajye i Nairobi.
Kuri uyu wa Mbere ushize, itsinda rya perezida ryavuganye na buri mutwe umwe umwe ukwawo.
Usibye M23 ya Runiga ifite icyicaro mu Rwanda, indi mitwe igera ku icyenda yaturutse muri Kivu y’Amajyepfo yitabiriye ibiganiro, irimo Raïa Mutomboki, Twirwaneho, Mai-mai Androide, Gumino, UPSP, Coalition FPDC, UCL, n’indi.
Yose yabwiwe ko atari imishyikirano ahubwo ko ari inzira yo kwitanga ku bushake no gusubira mu buzima busanzwe.


