capture-41.png

Nairobi: Umwe yapfuye nyuma yo kujugunywa hanze y’imodoka igenda ku bwa Ksh 200

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Kenya irashakisha abagabo babiri; umushoferi na konvuwayeri (convoyeur) bajugunye abantu babiri hanze y’imodoka igenda ahitwa Juja muri Nairobi kuko bari banze kwishyura Ksh 200 (1,800Rwf) umwe akaza gupfa.

Umukobwa w’imyaka 26, Judy Wanjiku Nyaga ukomoka ahitwa Kiharu, yapfuye ku cyumweru ubwo yari ajyanwe ku Bitaro bya Thika ataka umutwe nyuma yo kujugunywa hanze y’imodoka muri Kenya bakunze kwita Matatu nk’uko Nairobi news ibitangaza.

Polisi ivuga ko undi wari wajugunywe hanze, John Njoroge na Nyaga, batanze ikirego kuri polisi ariko bari bafite ibikomere gusa byoroheje ku maguru no mu biganza.

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, IGP Hillary Mutyambai avuga ko uyu mushoferi ari gushakishwa kandi azafatwa. Ati” Imodoka yari atwaye iri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Wanguru muri Mwea. Nabizeza ko ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.”

Abanya-Kenya basaba inzego bireba gufata uwo mushoferi, hagatangwa ubutabera. Ni ikibazo cyagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

capture-41.png
Judy Wanjiku Nyaga yapfuye azize kujugunywa hanze y’imodoka igenda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *