DJ Evolve yatanze ubuhamya hifashishijwe uburyo bw'amashusho

Nairobi: Urubanza rwa DJ warasiwe mu kabyiniro k’Umunyarwanda rwahinduye isura

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rw’Umunyakenya Felix Olinda uzwi nka DJ Evolve warasiwe mu kabyiniro B-Club kUmunyarwanda Billy Ndengeyingoma mu myaka itatu ishize rwakomeje mu yindi sura.

DJ Evolve yarashwe mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2020, ntiyahasiga ubuzima. Umudepite Paul Ongili uzwi nka Babu Owino ni we ukekwaho gushaka kwivugana Evolve icyo gihe, ariko ntafunzwe kuko yatanze ingwate amashilingi arenga 4 y’ingwate.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2023, uru rubanza rwasubukuwe, DJ Evolve ukiri ku gitanda mu bitaro ashinjura uyu mudepite, asobanura ko atahamya ko ari we wamurasiye muri aka kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Nairobi.

Uyu muvanzi w’imiziki yasobanuriye abacamanza n’umunyamategeko wunganira Owino ko mu by’ukuri atazi ibyamubayeho, ko icyo yibuka ari igihe yari mu modoka yagenewe gutwara indembe izwi nka ‘Ambulance’.

Nk’uko The Citizen ibivuga, umunyamategeko Duncan Okatch yabajije Evolve ati: “Wabonye Babu Owino afite imbunda?” Yamusubije ati: “Oya. Twaraganiraga. Nakomerekejwe n’isasu ariko ntabwo nzi imbunda ryaturutsemo. Mbese nisanze mu modoka injyana ku bitaro.”

Evolve yakomeje asobanura ko mu burwayi bwe, Owino yamwitayeho, yongeraho ko ubuhamya yatanze nta muntu wamusabye kubutanga ahubwo yabutanze ku bushake bwe.

Owino avuga ko amaze gukoresha amashilingi miliyoni 58.6 mu buvuzi n’izindi serivisi Evolve akenera zijyanye n’uburwayi bwe. Harimo miliyoni 17 y’ubukode, miliyoni z’ubuvuzi n’ibindi….

Mu gihe urukiko rwaha agaciro ubuhamya bwa DJ Evolve, Owino yagirwa umwere ku cyaha cyo kugerageza kwica ndetse n’ikindi cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

DJ Evolve yatanze ubuhamya hifashishijwe uburyo bw'amashusho
DJ Evolve yatanze ubuhamya hifashishijwe uburyo bw’amashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *