Effiong Otu ni umusaza w’imyaka 64 y’amavuko, utuye muri Nigeria. Yaretse umurimo wo gukorera Imana yamaze imyaka 40, aho yanabaye umushumba (Pasteur) maze ajya kuba umupfumu, iwabo bamwita muganga.
Uyu musaza asobanura ko impamvu yaretse umurimo w’Imana, agasubira mu myemerere gakondo, ari uko yayisabye ubukire ariko ntiyabumuha. Avuga ko ubwo yakoreraga Imana, ibintu byiza byose byamujyaga kure ariko yiyeguriye Satani, ubu ngo: “Ibyo akora byose ni umugisha birenze uko abitekereza.”
Mu magambo ye arambuye, Muganga Effiong yagize ati : « Nabaye Pasiteri, nkorera Imana n’umutima wanjye wose. Navukiye mu rugo rwemera ibya gakondo, data na sogokuru ari abapfumu ku buryo byari byoroshye ko mbakurukiza.”
Akomeza ati: “Ariko igihe nari mutoya, niyeguriye ubukirisitu, ndeka imana z’ababyeyi banjye, nkurikira Imana y’Abakirisitu. Nyuma y’amahugurwa nafashe y’igipasiteri, nahawe inshingano zo kuyobora imwe muri paruwasi zimaze igihe muri Nigeria.”
Na none ati: “Nakoze umurimo nitanga, buri kimwe nari mfite ngishyiramo. Nigishaga neza nk’uwabihamagariwe by’ukuri, nigarurira imitima y’abakirisitu. Kubera ubuhamya bwanjye, nahawe kuyobora paruwasi nyinshi, mfasha abakirisitu kubaka insengero.”
Byapfiriye hehe?
Muganga Effiong yavuze ko ibyo byose yabikoraga ariko nta cyo yerekana mu rugo, adashobora no kubakira umuryango we inzu, atashobora no kwigisha abana be mu mashuri meza. Yari yariyeguriye itorero, nyamara abo mu muryango babihirwa n’ubuzima kuko mu rugo bari basa n’abatamufite.
Ubwo yabonaga ibyo byose, ngo yakomeje kwinginga Imana ngo imuhe ubukire na we ashobore guhaza ibyifuzo bye n’umuryango, gusa ngo : “Imana yakomeje kumwima ibyiza mu buzima.”
Byabaye ngombwa ko Effiong agisha inama bagenzi be bakoranaga umurimo w’Imana, bakamubwira bati: “Uri gukorera Imana, uko wababarira mu Isi kose, uzabonera ibihembo mu Ijuru.” Icyo gihe imyuka ituruka mu myemerere y’ababyeyi be, nayo yamuhatirizaga kureka Imana, akayikorera ariko agakomeza kwinangira.
Kera kabaye, Effiong yararambiwe, agarukira uwo ngo “Abantu bita Satani” gusa ni ibintu we yishimiye nk’uko akomeza abivuga. Ni icyemezo bamwe mu baturanyi barimo n’uyoboye bw’igiturage cy’iwabo bishimiye.
Ubwo yiyemezaga gukurikirana Satani, uyu musaza yayisabye kumwigaragariza, ikamukorera icyo atigeze abona mu myaka 40 yamaze akorera Imana. Ibyo ngo yarabimukoreye, ubu akaba afite inzu ebyiri yubatse, imodoka eshanu, konti ya banki ye ntiburaho amafaranga, ikindi kandi ngo afite abagore batanu bose babayeho neza.


