Nitwa Nadia ndagisha inama ku byambayeho kandi binkomereye. Mfite imyaka 24 y’amavuko, ndubatse ariko mbona rugiye gusenyuka kuko numva nkumbuye ubuzima nabayeho ntarashaka nubwo bwashariraga uruhande rumwe.
Maze amezi 5 gusa nshakanye n’umugabo nkunda kandi twasezeranye ko tuzabana ariko aho bigeze numva nabivamo kuko kubana na we iteka numva ntazabishobora kubera ibihe naciyemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu by’ukuri ubwo nari mfite imyaka 16 nibwo nari ndangije icyiciro rusange mu yisumbuye, nabonye nta handi nahigira ubuzima kuko gukomeza ishuri byari binaniye mpitamo kujya ndyamana n’abagabo banduta bakampa amafaranga n’ibindi nkeneye yewe rimwe na rimwe nkanaryamana n’abarenze umwe ku munsi.
Imyaka 7 ishize mbayeho muri ubwo buzima, nibwo naje guhura n’umuntu ansaba ko nava mu buraya nkajya gushaka agakiza ndetse ndabimwemerera kuko yari amaze kunyereka ko nta cyiza nzakuramo uretse kupfa nabi.
Naje kujya nyana na we gusenga kuko twari duturanye ariko haciyeho nk’umwaka biba ngombwa ko nimukira mu kandi gace, nakomeje kujya njya gusenga ndetse abasore twasenganaga batangira no kujya banyiyumvamo nza no gukundana n’umwe muri bo tunasezerana kubana.
Gusa nubwo nasengaga igihe cyarageraga nkumva nkumbuye bya bindi nirirwagamo kuko nabaga numva ubuzima buryoshye nubwo nashoboraga guhuriramo n’ingaruka mbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntibyatinze rero umusore anyereka umuryango uranyishimira ariko ku mutima mfite ibanga ry’ubuzima mvuyemo na nubu ndi kumva nasubiramo kandi naramaze gusezerana na we ko tuzabana akaramata.
Mu by’ukuri iyo turyamanye numva ntanyuzwe kabone nubwo yakoresha tekiniki runaka kuko arangiza njye numva nkibishaka byongeye nkaba numva ntaryoherwa cyane iyo turi mu buriri none byanyobeye nimungire inama.
Inama zanyu zirakenewe murakoze
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


