Bwiza.com dukomeje kubashimira umusanzu w’ibitekerezo mukomeje gutanga, munatwereka ko mudukurikiye.
Umukunzi wacu yatwandikiye adutekerereza ikibazo inshuti ye (JMV) ifite cyayibereye amayobera, biba ngombwa ko ikenera inama zanyu.
JMV agira ati:
Nakundanye n’umukobwa, ariko we ntiyankundaga nk’uko nabigenzaga. Yambujije ibintu byinshi harimo no gukora siporo, anca no ku nshuti twari tumaranye imyaka ibiri.
Ejo bundi nagiye muri rimwe mu madini, ndafashwa ndetse numva nahaguma.Â
Inkuru yo kujya muri iryo dini no kurigumamo nayikojeje nyamukobwa, ahampururiza abantu ababwira ko dutandukanye (dupfuye idini).Â
Ku munsi wakurikiyeho yaragarutse ngo dusubirane ariko ntabwo arakiira idini ryange rishya kandi nange sinarivamo. Icyakoze yisubiyeho akansangamo twakongera tugakundana.
Uyu mukobwa (Alice) yagarutse abantu bamugiriye inama. Bamubwiye ko nta wundi musore uzamukunda kundusha.
Nkore iki?


