Nyuma y’amasaha macye Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana, hashyizweho undi Perezida witwa Nangolo Mbumba wari usanzwe ari icyehera cye(Visi Perezida ) kuva 2018 .
Uyu muyobozi yashyizweho nka Perezida w’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Nangolo Mbumba, yavuze ko n’ubwo yashyizweho nk’usimbuye nyakwigendera, ataje ku bwo gushaka guhanganira uyu mwanya mu matora,ahubwo ngo yaje gukomeza no gusigasira amabanga y’igihugu.
Dr. Hage G. Geingob, wasimbuwe ku butegetsi na Nangolo, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi yivuriza.
Icyateje uru rupfu nticyahise gitangazwa, gusa amakuru avugwa ko yari amaze iminsi micye agarutse mu gihugu nyuma y’uko yari yaragiye hanze kwivuza kanseri.
Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Namibia, byatangaje ko Perezida Geingob yitabye Imana ahagana saa sita n’iminota 4 z’urukerera (00h04), abo mu muryango we barimo umugore we Monica Geingos n’abana be bamuri iruhande aho yari akomeje guhabwa ubuvuzi.



3 Responses
Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana
Ikaze kuriperezida mushya winzibacyo wa namibia nubwo abanya namibia barimukababaro ka perezidawabo dr hege geingob bakomeze kwihangana .
Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana
Ikaze kuri perezida mushya ugiye kuba arayobora namibia mugihe abanya namibia bari mukababaro ka perezidawabo witabye imana abanya namibia bakomeze kwihangana.
Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana
Twihanganishije umuryango wanyakwigendera bwana dr hage geingob na banya namibia nde tse nabanyafurika barimukababaro ka mugenzi wabo wanamibia .