Umuhanzi Oluwatosin Ajibade (Mr Eazi) ukomoka muri Nigeria, umaze iminsi mu Rwanda, yatangiye gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda rutavangiye.
Bigaragara mu butumwa uyu muhanzi ari kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter, aganira n’Abanyarwanda bishimira uruzinduko rwe muri iki gihugu.
Muri uru ruzinduko yatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2021, uyu muhanzi yaje kureba amahirwe ari mu ishoramari mu Rwanda, akaba aherutse gutangaza ko ateganya kubaka hoteli ku kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Uwitwa Lucy Nshuti Mbabazi, ku rubuga rwa Twitter yavuze ko “Mr Eazi yaje aje” asobanura ko kuza k’uyu muhanzi gusobanuye ishoramari (business), ati: “means business”.
Mr Eazi yaje kumusubiza ati “Nubwo ntari Richard Quest”. Richard Quest ni umunyamakuru wamamaye kuri televiziyo ya CNN y’Abanyamerika, akaba aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2021, aho yakoze inkuru ku muco nyarwanda nyuma y’uru ruzinduko.
Mbabazi yatunguwe no kubona uyu muhanzi amusubiza mu rurimi rw’Ikinyarwanda, maze agira ati: “Unavuga Ikinyarwanda”, yongeraho amashyi.
Mr Eazi yasubije Mbabazi ko uretse ko kuvuga Ikinyarwanda, yanaca imigani. Ati: “Yewe nanaca imigani. Naho gushora imari nibyo byamvanye mu mahanga, bikanzana mu Rwagasabo.”

Mr Eazi yageze mu Rwanda aturutse i Accra muri Ghana. Yaje gususurutsa abitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) ryatangiye tariki ya 16 Gicurasi 2021. Akomeje ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri iki gihugu, bafite mu nshingano ishoramari.
Byashoboka cyane ko hari umuntu uzi ururimi rw’Ikinyarwanda uyu muhanzi ari kwifashisha mu gusabana n’abarukoresha kuri uru rubuga. Ni bumwe mu buryo ibyamamare bikoresha mu rwego mu gusabana n’abakunzi babyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


