Nanjye nkorera Imana- Bobi Wine abwira abapasiteri

Sangiza iyi nkuru

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasubije abakomeje kumutunga agatoki ko yasimbuje izina rya Yezu mu ndirimbo ye, ababwira ko na we akorera Imana.

Abapasiteri bo mu itorero ry’Abapentekositi bavuga ko indirimbo ‘Tuliyamabala Engule’ bivuga kwambara ikamba ry’insinzi bamushinja gusimbuza izina rya Yezu.

Bobi yasubije aba bapisiteri ko impamvu yifashishije indirimbo zo mu rusengero ari uko na we akorera Imana kandi agakora imirimo yayo.

Aganira n’abanyamakuru ku biro bye biri ahitwa Kamwokya, Bobi Wine yavuze ko aba bapasiteri badakwiye guta igihe bibaza ku ndirimbo ye ko ahubwo bakwiye gusabira igihugu kuko ngo kiri mubihe bikeneye Imana.

Bobi Wine  yavuze ko nta gishya kirimo kuba yakoresha indirimbo zo mu rusengero mu bikorwa bye bya politiki kuko ngo na ba Martin Luther King bagiye bazikoresha.

Umwe mu bapasiteri bo mu itorero rya Victory mu Mujyi wa Kampala, Robert Serwadda yatangarije Chimpreports ko byaba byiza Bobi Wine aretse gukoresha iyi ndirimbo kuko imikarago iyigize ari umutungo w’Imana.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mugenzi we, Martin Ssempa yavuze ko Bobi Wine yafashe umwanya wa Yezu muri iyi ndirimo bityo agasaba abanyepolitiki kudakoresha iyi ndirimbo mu bikorwa byabo.

Indirimbo ‘Tuliyamabale engule’ yashyizwe hanze na Bobi Wine ku bunani. Ikubiyemo ubutumwa busaba Abanyayuganda kwigobotora ibikomeje kubatsikamira mu buzima bwabo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *