Ku Cyumweru gishize abakinnyi ba Manchester City barimo Riyad Mahrez, Kyle Walker, na Jack Grealish wari urandaswe mu maboko bigaragara ko yasinze baragaye bava mu kabari ka Centre bar.
Uwafashe amashusho yavuzeko Grealish yari yasinze cyane ku buryo atashoboraga kwicyura, bikagaragara ko ari arandaswe n’abamufashaga kugenda kuko byagragaraga ko nta mbaraga zo kwigenza yari afite.
Umutoza wa Pep Guardiola wa Manchester City asa n’ugerageza gushyigikira abakinnyi be, yavuze ko aya mashusho yafashwe mu buryo butari bwo kuko aterekana neza ibyabaga.
Cyakora cyo yasabye abakinnyi kwitwararika, mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga, asa nkutebya yongoheraho ko yababajwe nuko batamutumiye.
Ati: “Narababaye cyane kuko batantumiye. Ntabwo mbikunda ariko reka nizere ko ubutaha bazantumira ku ifunguro rya nimugoroba.”
Yakomeje agira ati: “Abakinnyi bazi ibibazo bagira ku mbuga nkoranyambaga iyo basohotse. Yaba Riyad, Kyle, Ally, na Jack byari ntamakemwa, gusa bazahanwa kuko batantumiye.”
Si ubwa mbere Jack Grealish avugwaho ubusinzi kuko mu Ukuboza umwaka ushize yashwanye na Guardiola, ubwo we na Phil Foden bari basohokeye mu kabari nyuma y’umukino City yari imaze kunyagiramo Leeds United ibitego 7-0.


