Nararenganye, ngeze aho nifuza imibonano mpuzabitsina kandi nitwa ko mfite umugabo- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ndabaramukije, ndi umugore umaze imyaka itatu wubatse urugo ariko rwose navuga ko umugabo ntamubona bitewe n’akazi akora.

Ntuye mu karere ka Rulindo, umugabo wanjye akora akazi katajya kamukundira kuba mu rugo, ashobora gusaba uruhushya akaba yamara ibyumweru bitatu mu rugo, akagenda akazagaruka hashize amezi ane, ni urugero.

Ubu noneho yagiye mu kwezi kwa kabiri, ari hanze y’igihugu azagaruka mu kwezi kwa 12 cyangwa muri Mutarama 2020, umwaka ugiye kwihirika pe.

Dushakana numvaga nta kibazo, ariko ngera mu buriri nkumva ntekereje byinshi, nkamushaka ntari bumubone.

Abandi bagore mbona bari kumwe n’abagabo babo nko ku cyumweru bagiye gusenga nareba iyo shusho nkabona inteye kwibaza nti njyewe bizabaho ryari, nkumva ndabikunze.

Mbese ngera mu buririr nkabura icyo nkora, umwana yasize ataramenya gukambakamba ubu aragenda, ntiyimenyereza kuvuga papa, reka da, yamuvuga ate iryo jambo ntawe aryumvana aho.

Mbese biragoye, noneho hakwiyongeraho abagabo n’abasore baba bashaka kumfatirana bitewe n’uko baba bazi ko maze igihe kirekire ntabona umugabo, bikambana ihurizo. Ni ibigeragezo gusa.

Abagabo ntibatinya kumpamagara nijoro bansaba kuza kundaza, abandi bakampa gahunda zo gusohoka, mbese ibi nabyo bintera kwibaza cyane ku mugabo wanjye, yego aba ari mu kazi ahemberwa, ariko na none ni ikibazo ku muryango.

Nashatse nkiri muto, abasore bageragezaga kuntereta nkiri inkumi abo ntabwo bigeze babihagarika naho nshakiye, abanduta ni uko, abubatse ingo zabo cyane cyane bo barakamejeje, ni ibigeragezo gusa.

Nkeneye inama zanyu, akazi akora nubwo nirinze kukavuga, kukavamo ntabwo ari ibintu byamushobokera mu buryo bworoshye. Navuga ko narenganye, mfite umubiri kandi na we sinzi uko aba yifashe n’ubwo bivugwa ko nta mugabo udaca inyuma umugore we, wasanga we aba atuje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *