Narasenze, ndiyiriza ngo Gen. Kayihura yirukanwe anatabwe muri yombi- Minisitiri w’Ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera n’Ibijyanye n’Itegeko nshinga muri Uganda, Gen. Kahinda Otafire yatangaje ko ubu afite akanyamuneza kubera iyirukanwa ry’uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen. Kale Edward Muhwezi Kayihura.

Ibi Gen. Otafire  Kahinda yabitangaje mu muhango wo gushyingura uwahoze ayobora agace ka Mutara mu Karere ka Mitooma, Jackosn Kaginda.

Gen. Kahinda yatangarije abari aho ko Imana yasubije amasengesho ye maze Gen. Kayihura akirukanwa nyuma agatabwa muri yombi.

Ababikurikiranira hafi nkuko Spyreports ibitangaza, iyi nzika ya  Kahinda bavuga ko  Kayihura yayoboraga Polisi ya Uganda yanze kwakira abantu batatu bifuzaga kujya mu gipolisi  barimo n’umuhungu  wa nyakwigendera Kaginda  kandi  Kahinda ari we wari  ubamugegejeho.

Gen. Kahinda  yavuze ko kuva icyo gihe yumvise arakariye Gen. Kayihura ariko ngo abura icyo akora uretse guceceka akamusabira kuri Nyagasani kugira ngo na we azagererwe mu kebo nk’ako yarengeye abandi.

Ati “ Negereye Kayihura muha amazina atatu y’abantu bashakaga kujya mu gipolisi, twabyemeranyijeho gusa ubwo urutinde rw’abemerewe rwasohokaga, amazina yaba bantu narayabuze”

Gen Otafire  yongyeho ko yabwiye Kayihura ko ibyo amugiriye Imana izabimwitura.

Ati” Naramubwiye nti ibyo unkoreye Imana izabikwitura kandi koko yarabimwituye (Kayhura). Naracecetse ndasenga”

Tubibutse ko Kayihura yirukanwe na Perezida Museveni muri Mata 2018nyuma muri Kamena aza gutwba muri yombi  nyuma ashyikirizwa urikiko rwa gisirikare ruri Makindye mu mujyi wa Kampala.

Uyu mu jenerali w’inyenyeri enye ashinjwa ibyaha birimo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare, gushimuta impunzi z’Abanyarwanda n’ibindi byaha ariko we akabihakana yivuye inyuma.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *