Umunyamideli wo muri Kenya, Huddah Monroe avuga ko ubukire butazanwa no kuba wakoranye imibonano mpuzabitsina na kanaka ahubwo ko bubyarwa no gukora cyane.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yahishuye ko yaryamanye n’abagabo benshi kandi bakize cyane ariko ko urwego bariho we atararugeraho.
Yagize ati “Naryamanye n’abaherwe benshi ariko kugeza n’iyi saha ntabwo ndi umuherwe, … Ubukire ntabwo buzanwa n’imibonano mpuzabitsina, ugomba kuba umucakara w’amafuti yawe, umunsi wose n’iminsi yose”.
Huddah ni umukobwa uzwi cyane mu gihugu cya Kenya, akaba akunze gutangaza ibintu ku mbuga nkoranyambaga benshi bagatungurwa.
Uyu mukobwa nubwo kuri iyi nshuro atangaje ko ubukire butabyarwa n’uko wakoze imibonano mpuzabitsina, yigeze gutangaza ko ubukire afite abukesha igitsina cye, aho yagize ati “Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze, mukomeza gukora akazi k’ububoyi”.
Uyu mukobwa kandi yigeze kunenga abandi bakobwa bazahazwa n’ubukene kandi bafite icyo abagabo babashakaho, aha yabagiraga inama yo kwirekura bakaryamana n’abagabo babifuza, nabo bakabaha amafaranga bakabasha kwivana mu bukene, ikintu benshi bamunengeye ko atanga inama mbi y’uburaya.
Huddah aherutse gutanga inama abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, abwira abagore kwirinda kuba bashwana n’abagabo babo ngo ni uko babaciye inyuma, ahubwo ko umugore akwiye gushwana n’umugabo we mu gihe abona ikofi ye irimo ubusa.
Huddah Monroe, ni umunyamideli uzwi cyane muri Kenya ndetse no muri aka karere, yahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014 (BBA).
Huddah Monroe uhora yirata uburaya yaciye amarenga ko agiye kurongorwa



