Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni ubwo yagezaga ijambo ku baturage kuri uyu wa 12 Mutarama 2021, yavuze ko yasabye abantu babo kwihanangirije ikigo cya Facebook.
Ni nyuma y’aho iki kigo gifunze imbuga bamwe mu bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi (NRM), kibashinja kutubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo, na Leta ya Uganda igahitamo guhagarika uru rubuga.
Museveni ati: “Nasabye abantu bacu kwihanangiriza bariya ba Facebook. Niba badashaka ko dukorana, ntabwo bagomba gukorera hano. Ndizera ko Leta yamaze guhagarika imbuga nkoranyambaga.”
Museveni yakomeje ati: “Nta kundi umuntu yaza gukina n’igihugu cyacu, adufatira umwanzuro w’icyiza n’ikibi. Ntabwo twakwihanganira ubwo bwirasi…Niba ushaka kurwanya NRM, ntabwo ugomba gukorera muri Uganda. Ndihanganisha abakoreshaho uru rubuga ariko Leta yarufunze.”
Abayobozi bivugwa ko Facebook yabafungiye imbuga barimo Umunyamabanga wa Museveni ushinzwe itangazamakuru, Don Wanyama.


