Muraho abo duhurira kuri iki kinyamakuru, ndi umugore w’imyaka 25 y’amavuko, nkomoka i Nyanza ariko ntuye muri Kigali.
Nabyirukiye mu muryango w’abakiristu, mama yari umuvugabutumwa mu itorero papa ari umushoferi, nabyirutse ntozwa kwiyubaha n’ikinyabupfura.
Ubwo natangiraga kaminuza nibwo natangiye kwinjira mu bigare by’abandi bakobwa bakomoka mu miryango ikize, batangiye kunyigisha uko banywa inzoga, itabi n’ibindi bikorwa by’uburara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunsi umwe ubwo twajyanaga mu birori by’isabukuru y’umwe muri twe nibwo nanyoye inzoga nyinshi, ndasinda abasore twari kumwe baransambanya ariko ku bw’ibyago sinabashije kumenya abo ari bo, kuko barengaga umwe.
Imyaka 3 irashize ariko mu by’ukuri ubu narabyaye ariko umwana mfite sinzi se, ndamureba nkibuka ibyambayeho nkumva simukunze dore ko hari n’igihe nashatse kuvanamo inda ariko mbura imbaraga, kuko icyaha cyo kwica umuziranenge naragitinye.
Mporana intekerezo nyinshi nibaza icyo nzabwira umwana wanjye umunsi azaba yakuze ambaza se, iri banga rizwi na mama umbyara wenyine ni nayo mpamvu nanze gutangaza amazina yanjye.
Icyo mbasaba ni inama, kuba mwangira inama mutanzi ndakeka ko ntacyo birabatwara kandi nkeka ko bishoboka ko hari n’abandi baba barahuye n’ikibazo nk’icyanjye. Murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


