Nashakanye n’umugabo ukuze, ntabwo anezeza uko mbishaka, ndara nikubye mu biriri we ahugiye mu kazi- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi kwa munani 2016, nibwo nashakanye n’umugabo ufite imyaka 43, njye mfite imyaka 24, mu by’ukuri iyo duhagararanye mba meze nk’umukobwa we.
Dushakana ntabwo nabyiyumvagamo cyane, ariko abantu banshyiramo kumukunda cyane ko afite amafaranga, yankunze ndi umukozi we, afite kampani yinjiza agatubutse, yanyitagaho cyane, nanjye ngendera kuri icyo.
Ntababeshye, bakunzi ba bwiza.com, ntabwo anezeza uko mbyifuza, ndamukenera nkamubura, abyuka kare agataha atinze, igihe cyose ahora mu mibare, ntajya aruhuka ngo nanjye ampe akanya.
Imyaka mfite nkeneye kunezezwa, nkeneye umugabo umba hafi, ndabimubwira ati ‘ibyo ni iby’abato’, nkiyo mubwiye ko nshaka ko ansohokana, ibyo ntabikozwa, akanya arakabura, mbese nabaye nk’imfungwa y’urugo dore nta n’ikihabuze.
Mbese ahora mu bintu byinshi, nta kanya ajya abona ko guta kuri we, amasaha mubona ni make haba nijoro cyangwa ku manywa, ibi rero nibyo bimbangamiye.
Amafaranga n’ibintu byo arabifite pe, ntacyo tubuze mu rugo rwacu, maze kubyara rimwe, umwana wacu ari hafi kuzuza umwaka umwe. Mungire inama, nkore iki?
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *