Nashatse umugabo anyizeza ko asiramuye, tugeze mu buriri nsanga yarambeshye- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ni amezi 3 maze nshakanye n’umugabo wanjye ariko umuriro uri kwaka mu rugo, icya mbere umugabo wanjye yanyiyemeyeho mbere y’uko dusezerana, ambwira ko afite ubushobozi kugeza ubwo mu bukwe ari njye washyizemo amafaranga menshi, yanyumvishaga ko nyuma y’ubukwe ho icyumweru azabona amafaranga menshi.

Kugeza ubu namaze kumenya amakuru y’uko yambeshyaga aho yambwiraga azayakura naraperereje nsanga byari ibihimbano n’ubushobozi yambwiraga afite ibyinshi yaribeshyeraga.

Ibyo narabyihanganiye nk’umuntu ushaka kubaka, basomyi ba bwiza.om icyambabaje kurusha ibindi, mbere y’uko tubana twaganiriye iby’imbyaro tuzabyara ndavuga umubare w’abana, ndetse tunaganira ku mabanga yo mu buriri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yambajije ko naciye imyeyo nti ‘oya’, sha yanshyize ku gitutu ngo ubukwe buzagere hari icyo nibwirije, mu mezi yageraga ku 8, nakoze uko nshoboye aho nari naragereje ndongera ngamije kuzamushimisha nkuko yabyifuzaga.

Na njye musaba kwisiramuza, ambwira ko yabikoze keraaa, nagerageje kumubwira ko ntashobora kubana n’umugabo udasiramuye, ariko ku munsi wa mbere naratunguwe nsanze atarisiramuje.

Mbese kuva iryo joro ntabwo byanejeje kandi narabimubwiye, ibyanjye ni birebire, umugabo udasiramuye njye mba mbona igitsina cye gifite umwanda, si numva cyanezeza pe, mubwira kujyayo ati ishwi, kandi ntanambwira ikibazo afite, mu buriri rwose nta buryohe, tuba dushwana, nkaba mbona urugo rugiye kunanira. Nkore iki koko ko mbona ibinyoma n’amabeshyo bimbangamiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *