Mbere na mbere mbanje kubasuhuza, ubu mbasuhuza mfite n’ikibazo nkaba mbagisha inama.
Mu kwezi gushize, nibwo nasuye umusore w’inshuti yanjye, aba muri Kigali, nibwo bwa mbere nari musuye ariko ndabona urwo yambwiraga ankunda ndabona rwarangiye.
Ubwo naramusuye tugirana ibihe byiza, biba ngombwa ko ansaba ko twagumana, anyereka imishinga myinshi y’uburyo tuzakoramo ubukwe, ko atari ngombwa kubikora mbere.
Mbese narabyemeye pe, afata amafaranga tugura ibiribwa angurira n’igitenge n’ibindi nk’umugore we pe, mbona bishyushye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu muri iyi minsi naramubuze, yantaye mu nzu aragenda, ndamuhamagara akanga kunyitaba, ariko nimugoroba nibwo undi musore yampamagaye arambwira ngo azasange namuviriye mu nzu.
Gusa nabajije abaturanyi barambwira ngo hari undi musore babanaga, ariko ko yari amaze igihe atahaba, ubwo wenda bagakeka ko kaba ari agakino bankoze, kugirango abone uko anyirukana.
Mungire inama, nkore iki? uko byagenda kose inda yo yarinjiye pe, ukuntu nzasubira iwacu nabyo ndumva ari ihurizo, mungire inama, murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


