Nateye inda umukobwa wa Afande, abimenye antegeka kumurongora ari uko ninjiye mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Edison,

Ubwo nari mu mashuri yisumbuye, nakundanye n’umukobwa rwa rukundo bita Amour Scolaire, ntamuzi neza, gusa byageze kure bigera aho mutera inda, turi hafi kurangiza amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kumbwira ko namuteye inda, uyu mukobwa yansobanuriye neza umuryango avukamo, ko se afite ipeti rya Lieutenant mu gisirikare. Icyo gihe byanteye ubwoba cyane ariko nta kindi nari gukora, uretse kubyakira.

Twaratashye, buri wese ajya mu muryango we ariko ubu njye mfite akazi kampemba neza. Wa mukobwa yagiye ampamagara, nanjye bikaba uko kuko twakomeje gukundana. Uyu mukobwa yaje kubwira iwabo ko ari njye wamuteye inda, maze Afande arampamagara, ansobanuza ukuntu byagenze. Na we yaje kubyakira ariko ambwira ko ngomba kurongora umukobwa we kandi nkabanza najya mu gisirikare kuko ngo ntiyakwemera ko umukobwa we asanga ‘umusivile’.

Ndumva ntareka akazi kanjye kampemba neza kandi biranangoye kureka umukobwa w’Afande, cyane ko mfite n’ikibazo ko ndamutse ntubahirije itegeko rye, bishobora kungiraho izindi ngaruka mu buzima. Nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nateye inda umukobwa wa Afande, abimenye antegeka kumurongora ari uko ninjiye mu gisirikare
    Jya mu gisirikare ucyure umugore murere umwana wanyu .Ibindi n’ amaburakindi.

  2. Nateye inda umukobwa wa Afande, abimenye antegeka kumurongora ari uko ninjiye mu gisirikare
    Jya mu gisirikare ucyure umugore murere umwana wanyu .Ibindi n’ amaburakindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *