Umuririmbyi w’umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Reggae, Naty Dread, arakangurira Abanyarwanda bose kutarebera abarasIta mu ndorerwamo y’ibibi.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza, uyu muhanzi yakomoje ku muryango abarizwamo ry’abarasita, anavuga kandi ku misatsi itendera inyuma benshi bazi ku izina rya deredi ( Dread Rock ), kuri we ngo yakwifuza ko abantu basobanukirwa iby’iyi misatsi, uyifite ntafatwe nk’umunywi w’itabi cyangwa intakoreka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Abantu bagenda bajijuka, abantu benshi bamaze kumenya ukuri, by’umwihariko abakobwa bagakwiye gushyiraho deredi kuko kudefiriza imisatsi bitera ibisazi”.
Icyo nabwira Abanyarwanda, barebere kuri njyewe, ndi umurasta kandi nta kibi nzwimo, dufite abapasteri b’abarasta, dufite abantu bakora mu biro b’abarasta, rero ndabasaba gusobanukirwa bumve ko abarasta ari abantu nk’abandi, akenshi abantu batwibuka iyo badukeneye ariko twe twabakenera bakaturebera mu ndorerwamo y’ikibi, twe twizera Imana kandi turwanya shitani, ndabasaba kutadufata nabi, kubijyanye n’idini ryanjye, ndacyari muri muvoma y’abarasta ariko njye ndi umurasta wemera Yesu”.
Uyu muhanzi yanaboneyeho gushimira urwego abanyarwanda bagezeho rw’imyumvire, ngo kuri we ntampungenge afite ku Rwanda n’uburyo abanyarwanda bafata abarasta, yatanze ingero nk’aho muri Kenya iyo babonye umuntu ufite drede bamufata nabi cyane ku buryo adashobora no kubona icyo akora kabone n’ubwo yaba abifitiye ubushobozi.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Hobe”, akaba ari no gutunganya Album, avuga ko izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, iyi Album iri gukorwa na Producer w’umudage witwa Andy mu nzu itunganya umuziki ya Tvone.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dushimimana Jean de Dieu /Bwiza.com


