Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri filimi y’urwenya y’uruharerekane yitwa Sex Education yibanda ku buzima bw’imyororokere, arateganya kubaka ishuri mu Rwanda kugira ngo afashe abakiri bato gukarishya ubumenyi.
Abitangaje nyuma y’aho ahawe inshingano yo kuba umukinnyi w’imena muri filimi y’uruhererekane ‘Doctor Who’ itambuka kuri BBC.
Ncuti yavuze ko mu Rwanda hari abakiri bato b’abahanga, bakwiye gufasha kugira ngo ubuhanga bwabo bwiyongere. Ubufasha afite ni ubwo kububakira ishuri nk’uko ikinyamakuru Daily Record cyo mu Bwongereza kibivuga.
Yagize ati: “Ndashaka kubaka ishuri mu Rwanda. Muri Afurika hari ibitekerezo bityaye by’abakiri bato bikeneye kugaburirwa n’ababa hanze. Hari ikiragano gishya kiri kuvuga, bityo ndumva bakeneye twebwe twagiye mu burengerazuba gukorera amafaranga. Bakeneye ubufasha bwacu.”
Uyu mukinnyi wa filimi yasobanuye ko ubwo aheruka mu Rwanda, yahuye n’abana b’Abanyarwanda, yumva bafite ibitekerezo bitangaje, by’umwihariko ibijyanye no guhanga umurimo.
Yagize ati: “Nahuye n’abana benshi batangaje mu Rwanda ubwo nasubiragayo, bafite ibitekerezo byinshi bitangaje, ibitekerezo byo guhanga imirimo. Naribajije nti ‘Ubufasha nabaha ni ubuhe?’ Ndashaka kubafasha.”
Ncuti ufite ababyeyi bombi b’Abanyarwanda, yavukiye mu Rwanda, mu gihe yari afite imyaka 2 bimukira muri Scotland; aho yazamuriye impano yo gukina filimi. Aheruka mu Rwanda mu Kwakira 2019.


