“Ndabishimira Imana ko 2016 abadusakuriza babaye bake” Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

“Nta mwaka wigeze ushira tudafite abadusakuriza ariko 2016 babaye bake, ibyo nabyo ndabishimira Imana, buri wese afite amahirwe yo kuba umuyobozi ariko ntabwo abantu babiba bose icyarimwe, ubuyobozi bwose ntabwo buba bworoshye. Abagufasha bagucunaguza, bagukubita iminyafu, bakagucyurira …” byagarutsweho n’umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame mu isengesho ryo gusengera u Rwanda.
Umukuru w’igihugu yibukije abakirisitu biganjemo abanyapolitiki bari bateraniye mu nyubako ya Kigali convention Center ko mu gusenga bategura kuzasangwa n’Imana ari abera ngo ibajyane mu ijuru bakwiye no guhera ku mateka y’ahashize kuko ari yo bazi neza
Ku by’iyobokamana y’aho abantu bazava ku isi bakimukira mu bihe bya kera, perezida Kagame yavuze ko ntacyo abiziho gusa yemera ko Imana yita cyane ku bibera ku isi
Perezida Kagame ati “ Ibizaza igihe cy’imbere kera cyangwa iyi si cyangwa ukundi byakwitwa tuzabamo turangije ibya hano, ibyo sindi bubitindeho cyane kuko ntabwo mbyumva neza. Imana yita kuri bose na byose (God cares)”
Muri iryo sengesho perezida Kagame yavuze ko buri muntu wese Imana yamuhaye ubushobozi burimo n’ubwo kuba yaba umuyobozi gusa anasobanura ko abantu bose badashobora kubonera ayo mahirwe rimwe.
Ati “Ibihugu ni abantu, atari abantu ntabwo ari igihugu, bityo rero twebwe nk’Abanyarwanda dufite amateka yacu, amateka afite byinshi atwigisha, muri ibyo byose rero harimo no kwiga ibitubaho, ibitubaho biratwigisha, abantu batigishwa n’amateka ngo bamenye icyo biga baba bibagiwe icyo Imana idushakaho”
Akomeza agira ati “Mu ngendo maze iminsi ngenda binyigisha ikintu kimwe cya ngombwa. Abantu bose bakwiye kugira icyizere, kwizera mu bushobozi umuntu afite no kwizera mu bushobozi buri mu gihugu, havamo ibisubizo byo gukemura ibibazo byose abantu baba bafite ariko iyo abantu batizera, ntibigirire icyizere, bagategereza ko hari abandi bazabashoboresha kugera kubyo bifuza, ntibigerwaho. Ntabwo Imana yaba yaraturemye uko yaturemye ngo hanyuma ibibazo dukwiye kuba dukemura abandi nabo bafite ubushobozi nk’ubwacu babe ari bo baza kubidukemurira, nonese ubushobozi bwacu bwo tuzabukoresha iki?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame yongeye kugaruka ndetse atinda cyane ku muco wabase Abanyafurika wo gutega amaboko ibihugu byateye imbere abasaba guhindura iyo myumvire,
Ati “Iyo urebye ibihugu byacu byo muri Afurika ukarebe n’ibindi bihugu biteye imbere uribaza uti ni iki kidutandukanyaku buryo tutakwigirira icyizere n’ubbwo twataye igihe ngo dukemure ibibazo byacu tuganisha aho abandi bari? icya mbere ntumva ni ukuntu twategereza abandi ngo baze kudukemurira ibibazo byacu dufite, No mu gihe badufasha kubikemura harimo ibintu byinshi, abagufasha bagucunaguza, bagukubita iminyafu, bagufasha bakagucyurira ariko ikibazo si aho kiri, ikibazo kinini kiri muri twe tubyemera”
Perezida Kagame yashimye Imana ko umwaka washize habonetse abasakuriza u Rwanda bake anayisaba ko no muri uyu batazabaho
Ati “ Muziko nta mwaka wigeze ushira tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ariyo ntego ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya nabyo turabishimira Imanakandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka uyu twatangiye 2017 icyadushoboresheje ibya 2016 ndizera ko ndetse biziyongera uyu mwaka bikarushaho kuba byiza”
Igikorwa cyo gusengera u Rwanda cyabaye kuri uyu wa 15 Mutarama 2017, ni kunshuro ya 21 iki gikorwa ngaruka mwaka kibaye, cyatangiye mu mwaka 1995 nyuma y’umwaka umwe jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni ihagaritswe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *