Ndabona warahindutse- Bimwe mu byabwiwe Perezida Kagame mu kiganiro n’abajenerali b’Abafaransa

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro giheruka guhuza Perezida Kagame n’abahoze bayobora ingabo z’u Bufaransa hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 zari mu Rwanda, harimo ko umwe mu bari bakirimo, Yannick Gérard wahoze ahagarariye u Bufaransa i Kampala yabwiye Perezida Kagame ko abona yarahindutse.

Prof Vincent Duclert wakoze Raporo yerekanye uruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, na we wari ukirimo, yabwiye Le Point ko cyari “kidasanzwe”.

Yannick Gérard wahoze ahagarariye u Bufaransa i Kampala yabwiye Perezida Kagame ati: “ Ndabona warahindutse. Ndibuka neza ubwo twahuriraga i Kampala nka kabiri cyangwa gatatu muri Ambasade yacu udusobanurira impamvu zo gushinga umutwe wa gisirikare na Politiki mwari mufite.”

Iki kiganiro bivugwa ko cyamaze amasaha abiri, kibera muri hoteli y’ i Paris itaramenyekanye.

Perezida Kagame yabwiye bariya bagabo ko ‘yishimiye’ guhura nabo bakaganira bakibukiranya ibyaranze amateka y’intambara barwanye( Inkotanyi zihanganye n’Abafaransa) ndetse bakagira n’ibyo bibukiranya nk’abari abagaba b’ingabo muri kiriya gihe.

Abasirikare bahuye na Perezida Kagame harimo colonel René Galinié w’imyaka 81 y’amavuko akaba yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali guhera muri 1988 kugeza muri 1991, Général Jean Varret w’imyaka 86 y’amavuko wari ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’igihugu cye n’u Rwanda guhera mu mpera z’umwaka wa 1990 kugeza mu mwaka wa 1993, Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu ntangiriro y’imyaka ya 1990 ariko akaza kuba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare mu kiswe Opération Turquoise na Général Eric de Stabenrath.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ndabona warahindutse- Bimwe mu byabwiwe Perezida Kagame mu kiganiro n’abajenerali b’Abafaransa
    Aha Mutanga abakunzi by’ukuri?

  2. Ndabona warahindutse- Bimwe mu byabwiwe Perezida Kagame mu kiganiro n’abajenerali b’Abafaransa
    Aha Mutanga abakunzi by’ukuri?

  3. Ndabona warahindutse- Bimwe mu byabwiwe Perezida Kagame mu kiganiro n’abajenerali b’Abafaransa
    Nimushake uwi yunge muve mû nzang
    ano zidashira Mandela ababere urugero

  4. Ndabona warahindutse- Bimwe mu byabwiwe Perezida Kagame mu kiganiro n’abajenerali b’Abafaransa
    Nimushake uwi yunge muve mû nzang
    ano zidashira Mandela ababere urugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *