Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Dr Tedros Adhanom Ghebreyusus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wungutse umwuzukuru, amubwira ko akimuri imbere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ni bwo Dr Tedros yatangaje ko yakiriye umwuzukuru we wa mbere w’umukobwa, amuha ikaze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Ubuzima bushya ni urumuri rushashagirana mu bihe by’umwijima. Nishimiye kwakira ku Isi umwana Miya, umwuzukuru wanjye wa mbere (w’umukobwa). Nishimiye kuba sogokuru.”
Perezida Kagame na we uheruka kwakira mu muryango we umwuzukuru wa mbere, yashimiye Dr Tedros, gusa amwibutsa ko akimugenda imbere.
Ati: “Ndagushimira Dr Tedros, ariko ndacyakuri imbere-urebye ku bw’igihe. Ndifuriza ibyiza ababyeyi bato ndetse n’uwo mwana!”
Ku wa 20 Nyakanga Perezida Kagame ni bwo yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru, nyuma y’uko umukobwa we Ingabire Ange Kagame n’umugabo we bari bibarutse.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Guhera ejo twishimiye kwitwa sogokuru na nyogokuru ku mugaragaro. “Mwishyuke Ange na Bertrand. Mbega umunezero! Noneho incuro ya mbere yo ishimishije birenze…”
Perezida Kagame aganira na RBA mu ntangiriro za Nzeri, yabajijwe niba umwuzukuru we ari umuhungu cyangwa umukobwa, asubiza agira ati: ”Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha abuzanyijwe mu rwego rwo kwirinda (curfew) ataragera hari n’ubwo nyaruka nkajya kumusura.”
Byatumye nanone umunyamakuru amubaza niba ajya gusura umwuzukuru nka Perezida wa Repubulika cyangwa agenda nka Sogokuru, agira ati: “Ngenda nka Kagame rwose (aramwenyura), ibindi birankurikira gusa, hari ibinkurikira ntanabishakaga.”
Ku wa 15 Nzeri Umukuru w’Igihugu yashyize kuri Twitter Ifoto ye acigatiye ruriya ruhinja, avuga ko yishimiye kumarana na we Weekend.


