1_1_-40jpg-44615-d2c1b_1_.jpg

Ndagira inama abakiri bato kutihutira gushinga ingo – Ubutumwa bw’uwiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Rusarabuye, Akagari ka Ndago mu Karere ka Burera, Innocent Twizerimana yiyahuye asiga agiriye inama abakiri bato, batarashinga ingo.

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2020, nibwo byamenyekanye ko Twizerimana yiyahuye anyoye umuti wica imbeba.

Mu butumwa uyu mugabo byemezwa n’ubuyobozi ko yari abanye nabi n’umugore we yakekaga ko amuca inyuma.

Mu butumwa bw’amapaji atandatu yasize nk’uko KT Radio dukesha iyi nkuru ibitangaza harimo inama agira abatarashaka.

Yagize ati ” Ndagira inama abakiri bato kutihutira gushinga ingo uko biboneye.”

Ubuyobozi muri Burera butangaza ko ikibazo cy’ubwumvikane buke muri uyu muryango bwari bukizi kandi ko bwagitanzeho inama ariko bikananirana.

Bwemeza ko harebwe uko Twizerimana yiyahuye, ari ibintu yari yarateguye.

1_1_-40jpg-44615-d2c1b_1_.jpg
Bumwe mu butumwa bwa Twizeyimana Innocent

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *