Umuyobozi w’umuryango Transparency International/Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée aherutse gusaba abapolisi kujya barasa abakekwaho ibyaha babatorotse ku maguru, aho kubarasa mu cyico.
Immaculée yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Primo TV tariki ya 23 Gicurasi 2021.
Nk’umuntu usanzwe ukurikirana ibibazo bya ruswa n’akarengane mu Rwanda, akanabishyira ahabona ndetse akanabirwanya, yasabwe kuvuga ku kibazo cy’abapolisi bakunze kumvikana bishe barashe abakekwaho ibyaha mu gihe bageragezaga kubatoroka.
Uyu muyobozi yasubije ko iyo abyumvise bimubabaza, ati “kuko njyewe sinshaka umuntu upfa mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Gusa ariko yasabye abaturage ko bakwiye kwirinda mbere na mbere kuraswa n’abapolisi. Ati: “Nubona umuntu ufite imbunda, ujye umwitondera kuko iriya mbunda nyine, ni yo mpamvu bamuhaye imbunda, ntibamuha inkoni, ntibamuha n’ibuye. Iriya mbunda ashobora kuyikurashisha bitewe n’uko yaramutse, bitewe nawe n’uko witwaye.”
Yaboneyeho gusaba abapolisi, ko bajya barasa ku bindi bice by’umubiri nko ku maguru, aho kurasa mu cyico; mu mutwe cyangwa ahandi. Ati: “Icyakora rwose, ndasaaaba abapolisi bajye bagerageza barase amaguru kuko ndumva nta wapfa kuko umurashe amaguru.”
Ku mpamvu abapolisi baba barasa mu cyico gusa, ngo ni uko mu gihe bigishwa kurasa, barasa mu bice birimo umutima. Ati: “Nturabona se ko intuza bashyira hariya ngo bigireho, bagomba kurasa mu mutima?”
Immaculée yavuze ko n’ubwo abapolisi bigishwa kurasa mu cyico, babaye babyishyizemo bajya bafata abakekwaho ibyaha babatorotse, babarashe ku bindi bice by’umubiri, birimo: amaguru, mu itako, ku kibuno.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Ndasaba abapolisi bajye bagerageza barase amaguru_Immaculée ku barasa mu cyico
None se Immaculee nibwo bwa mbere ashoboye kuvuga ku baraswa ngo bashaka gutoroka? ntabo azi baraswa bambaye n’amapingu?Ntibizoroha!
Ndasaba abapolisi bajye bagerageza barase amaguru_Immaculée ku barasa mu cyico
None se Immaculee nibwo bwa mbere ashoboye kuvuga ku baraswa ngo bashaka gutoroka? ntabo azi baraswa bambaye n’amapingu?Ntibizoroha!