Nari narayobewe aho umugabo wanjye amarira amafaranga ariko natunguwe no gusanga ajya mu biciro n’indaya zihenze, azihonga amafaranga kugira ngo basambane.
Amazina si ngombwa, gusa ndi umugore, umuryango wanjye dutuye i Kigali, mfite umugabo n’abana babiri n’undi turera.
Umugabo wanjye atwara imodoka zijya mu mahanga, amafaranga ahabwa ku isafari ni menshi pe, ariko ayo ageza mu rugo ni ingerere ugereranije n’ayo ahabwa.
Nakunze kumubaza aho ayashyira, na we akabura igisubizo, ariko ubu namaze kumenya ukuri dore ko n’ubundi nari nsanzwe nkeka ko afite amahabara.
Ubwo yageraga mu rugo nka saa munani yagasomye agahita asinzira, nibwo nafashe telefoni ye ndayijagajaga mbona ukuri ku byo nahoraga nibaza.
Kuri watsapp nabonye ikiganiro yagiranye n’abakobwa babiri, bamwoherereza amafoto ndetse banamubwira uburyo bazi kunezeza abagabo, mbese ni birebire ariko byose ni uburaya gusa.
Bagiye mu birico nk’abagura isambu pe, birangira uwa mbere yemeye ibihumbi 90, message bohererezanije nyuma zanyeretse ko basambanye ndetse ko nta n’ikibazo bagiranye, bisobanuye ko baryamanye yayamuhaye. Undi ni ibihumbi 70, na we byarabaye, ubutumwa bakomeje kohererezanya arabihamya.
Ni uko byanteza ibibazo ariko mba mberetse amafoto y’izo ndaya kugira ngo namwe zitazabata mu mutego, nabonye bitoroshye.
Umugabo namubajije kuri abo bakobwa, namwereka amafoto yabo, kuko nahise nyiba kuri telefoni ye nyashyira no ku yanjye.
Nirinze kumubwira ko najagajaze telefoni ye, narabamubajije mubaza n’ibyo bapanga, mbes yahise agwa mu kantu, amara nk’iminota itanu yibaza byinshi, kuko yahise abona ko namenye ukuri.
Yahise ansubiza nabi, turatongana ariko mubwira ko nakomeza uburaya nzamuta nkigendera aho kuzicwa na Sida, aho kumpa akanya ngo tubiganireho yahise anyihenuraho ngo sinkirirwe mucunga, ngo aho yirirwa hose ntabwo tuba turi kumwe ashatse yakora ibyo ashaka byose.
Naramurakariye ku buryo n’ubu ntawe uravugisha undi kandi yarasubiyeyo mu isafari, gusa namubwiye ko ntashobora kuzongera kuryamana na we tutaripimishiriza hamwe ngo turebe aho duhagaze, niba tutarandura Sida, ndahangayitse, ari mu buraya cyane kandi niko umutungo utikira.
Nkeneye inama, murakoze!!


