Ndatwite, numva narahuzwe gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo wanjye ahubwo nkifuza abandi — Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Muraho bakunzi b’iki kinyamakuru? Mumbabarire ntabwo ntangaza amazina yanjye ariko ndifuza ko mungira inama kuko ubu ndatwite inda y’umwana wacu wa mbere ariko numva hari ibintu bimwe na bimwe na huzwe hari n’ibindi nararikiye.
Mu by’ukuri inda mfite ifite amezi 7, kuva yagira amezi 3 nahise mpundwa umugabo wanjye, sinifuza ko yanankorakora kuko numva mbangamiwe cyane, nta rundi rwango mufitiye pe, nuko mba numva nta appétit mufitiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari n’umunsi yarakaye, dukora imibonano ahatiriza bingwa nabi, ndababara rwose kuko sinzi, numva ntamushaka iruhande rwanjye, niyo turyamye akankoraho numva bimbangamiye.
Ikigeragezo nahuye nacyo, nkiyo mbonye undi mugabo cyangwa umusore uteye neza, numva agatima kanjye karehareha nkumva ngize ubushake bwinshi cyane mbese nkumva natse umuriro nshatse imibonano ku buryo budasanzwe ku buryo uwo ndarikiye abimenye akankoraho gato ntazuyaza kwemera ko turyamana.
Hari n’igihe numva ndarikiye abandi ndi kumwe n’umugabo wanjye, namureba bwa bushyuhe bugahita bushira, kandi mu by’ukuri ndamukunda pe, ariko narabimuhishe kuko nzi ko byamutera kubabara.
Hari abasore 2 dukorana ariko igihe cyose mbakubise amaso ibyo naba ndimo gukora byose ntibimbuza gushyukwa, nkumva mbuze amahoro, nkumva mu gitsina hajemo ububobere bwinshi, amahoro nkayabura,… kandi mbere ntarageza muri ayo mezi numvaga ntacyo bambwiye, kandi si uko banateye neza kurusha uwo twashakanye.
Mungire inama, nkeka ko bandoze ariko na none ababyeyi bakambwira ko abagore batwite bagira ibyo bahurwa n’ibyo bararikira. Nakora iki ngo nongere nshake umugabo wanjye nkuko byari bisanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *