Ndatwite, umusore twaryamanye yanyigaramye ambwira ko atazi gutera inda- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Chantal, mfite imyaka 23, maze imyaka ibiri ndangije segonderi nkaba ntuye mu karere ka Nyanza, nkaba ntwite inda y’amezi atandatu ariko umusore twaryamanye yanteye utwatsi ambwira ko atazi gutera inda.

Mungire inama kuko uwo musore twamenyanye nkirangiza kwiga segonderi ubwo twakoranaga ibiraka mu mushinga wakoraga ibarura mu turere dutandukanye, dukundana gutyo biza kurangira urukundo rugurumanye ariko ubu ndamubwira ko yanteye inda akabitera umugongo.

Si najya hariya ngo mbeshyere umusore ngo yanteye inda atarabikoze, nta wundi musore nigeze ndyamana nawe rwose, niwe wenyine, ariko ikimbabaje ni uko aho kumfasha wenda ngo abe yanangira inama ahubwo yanyihakanye ambwira ko atazi gutera inda.

Yarambabaje cyane, nakwibuka amagambo yambwiraga mu minsi yashize ataramenya ko ntwite, nkumva umutima wanjye ugiye guturika. Ku bwanjye nasanze ari uburyo bwo kunyihakana kandi yarambeshyaga ko ankunda, kandi si nahamya ko umusore w’imyaka 25 afite atatera inda, ibyo, nkeka ko bidashoboka, ahubwo ari uko atanshaka.

Haba mu rugo iwacu ubu bamfashe nk’icyomanzi, mbese nta jambo nkigira, n’uwo nitaga umukunzi nta nyirebera n’irihumye, mungire inama, nkore iki koko?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *