Epimake afashe ku idarapo arahirira kubana na Vestine byemewe n'amategeko

Ndayisaba Epimaque ufite ubumuga bwo kutabona yasezeranye n’umukunzi we w’umuganga= REBA VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ndayisaba Epimaque ufite ubumuga bwo kutabona amaranye imyaka igera kuri 27, ku wa 25 Ukwakira 2019, yasezeranye n’umukunzi we, Mutuyimana Vestine urimo gusoza amasomo ye mu by’ubuganga.

Mu kiganiro bombi bagiranye na Bwiza Tv, bavuga ko basezeranye imbere y’amategeko bamaze imyaka itatu bakundana kandi bakaba banitegura kuzasezerana imbere y’Imana mu kwezi kwa 12.

Imbere y’amategeko, Vestine na Epimaque basezeraniye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, aho uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko avuka.

Avuga ko yishimiye kuba agiye kubana na Vestine ndetse ko n’imiryango ibari inyuma, ati ” Imiryango yarabyumvise iranabikunda iranabishyigikira niyo mpamvu iyi ntambwe yatewe uyu munsi, Ibyo Imana irimo, umugambi wayo urangira nk’uko yawuteguye”.

Ku ruhande rwa Vestine avuga ko hari abagiye bamuca intege ko agiye kubana n’umusore ufite ubumuga, gusa ku bw’urukundo akunda Epimaque ngo ntabwo byari kumuca intege.

Ati “Byaravuzwe cyane ariko ndi fière yabyo kandi niteguye kumuba hafi uko nshoboye kose”.

Ubukwe bwa Epimaque na Vestine buzaba ku wa 8 Ukuboza 2019, ku rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi i Remara mu Mujyi wa Kigali.

KANDA KURI IYO LINK WIREBERE

Epimake afashe ku idarapo arahirira kubana na Vestine byemewe n'amategeko
Epimake afashe ku idarapo arahirira kubana na Vestine byemewe n’amategeko

Na Vestine arahirira kubana na Epimaque byemewe n'amategeko
Na Vestine arahirira kubana na Epimaque byemewe n’amategeko
Vestine na Epimaque basezeranye bari bamaze imyaka itatu bakundana
Vestine na Epimaque basezeranye bari bamaze imyaka itatu bakundana
Ku murenge wa Mukamira aho basezeraniye
Ku murenge wa Mukamira aho basezeraniye

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ndayisaba Epimaque ufite ubumuga bwo kutabona yasezeranye n’umukunzi we w’umuganga= REBA VIDEO
    Yooo….ndishimye cyane!!! Epi. Niganye nawe imyaka 3 i gahini nucarana nawe kuva mu was mbere kugera mu wa gatatu! Ndamuzi cyane, n’inyangamugayo pe. Namufashaga kumusomera notes yandika , nawe yanyigishije kwandika inyandiko z’abatabona!! Mbega weeeee….Imana igushigikire muvandimwe, Uwiteka nabishaka azongera aduhuze ! Imana ikube hafi knd igushyigikire mu migambi yawe yose uteganya Amen

  2. Ndayisaba Epimaque ufite ubumuga bwo kutabona yasezeranye n’umukunzi we w’umuganga= REBA VIDEO
    Yooo….ndishimye cyane!!! Epi. Niganye nawe imyaka 3 i gahini nucarana nawe kuva mu was mbere kugera mu wa gatatu! Ndamuzi cyane, n’inyangamugayo pe. Namufashaga kumusomera notes yandika , nawe yanyigishije kwandika inyandiko z’abatabona!! Mbega weeeee….Imana igushigikire muvandimwe, Uwiteka nabishaka azongera aduhuze ! Imana ikube hafi knd igushyigikire mu migambi yawe yose uteganya Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *