au_yahaye_perezida_evariste_ndayishimiye_inshingano_yo_gukemura_ibibazo_byugarije_sahel-50a7d

Ndayishimiye ategerejwe kwa Capitaine Traoré

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Jenerali Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso, mu ruzinduko rw’akazi rugamije ubucuti.

Perezidansi ya Burkina Faso mu itangazo yasohoye, yavuze ko Perezida Ndayishimiye, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) asura kiriya gihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026.

Biteganyijwe ko yakirwa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Koulouba, aho agirana ibiganiro na mugenzi we wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré.

Perezidansi ya Burkina Faso igaragaza ko ibyo biganiro biri bwibande “ku bufatanye hagati y’Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (AES) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane mu rwego rwo gushimangira umutekano n’iterambere mu karere.”

Uretse ibiganiro bya politiki biteganyijwe, Perezida w’u Burundi azanasura ibikorwa remezo by’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, mu rwego rwo kureba aho ubufatanye hagati y’u Burundi na Burkina Faso bushobora kwagukira.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe akarere ka Sahel gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, biterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’ihindagurika rya politiki mu bihugu bimwe na bimwe.

Ndayishimiye kandi agiye gusura Burkina Faso, mu gihe tariki ya 31 Mutarama 2022, AU abereye umuyobozi yahagaritse Burkina Faso mu bikorwa byayo byose nyuma y’icyumweru Capt Traoré akuye Roch Marc Christian Kaboré ku butegetsi.

Uyu muryango wasobanuye ko Burkina Faso izongera kwitabira ibikorwa byawo mu gihe izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi.

Tariki ya 17 Nyakanga 2025, AU yagize Ndayishimiye intumwa yihariye yayo mu karere ka Sahel kugira ngo afashe ibihugu byaho gukemura ibibazo by’umutekano n’ibya politiki, binyuze mu nzira ya dipolomasi.

Ndayishimiye yasabwe kuganira n’abayobozi bo muri Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushaka amahoro n’umutekano birambye.

Mu Ukuboza 2025 ubwo Traoré yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko Ndayishimiye nasura igihugu cye azamubaza impamvu igihugu cye cyahagaritswe muri AU.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *