Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasasiwe ibitenge n’abaturage be ubwo yageraga i Bujumbura akubutse i Addis-Abeba muri Ethiopie.
Uyu mugabo yakiriwe mu cyubahiro nyuma y’uko mu cyumweru gushize yahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mbere yo kugera i Bujumbura, mu mihanda yo muri uyu mujyi abaturage baje kumwakira bari benshi, nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi.
Uyu mugabo nyuma yo kugera mu Burundi, yagaragaye ari kumwe n’umugore we bagenda basuhuza abaturage bari bahagaze ku nkengero z’imihanda.
Bamwe mu baturage basasiye Perezida Ndayishimiye ibitenge kugira ngo abinyureho atambuka, nk’ikimenyetso cyo kumushimira ku bw’inshingano aheruka guhabwa.
Ndayishimiye wasimbuye Perezida João Lourenço wa Angola, ni we Perezida wa mbere w’u Burundi wahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu mwaka umwe agomba kumara ayobora u Burundi, ahanzwe amaso kugira ngo azakemure ibibazo byugarije umugabane birimo intambara zo mu bihugu bya Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibibazo by’iterabwoba byugarije akarere ka Sahel n’ibindi.



One Response
Yemwe, mureke tuvuge. Ubwenge bw’aba bantu, buracuramye. Umuntu aratwara nabi, igihugu kigapfa kopo kopo, président atagira indege kk yayiriye yironderera amatungo, igihugu kitagira igitoro, ingorane ni nyinshi cane, ariko ubu bwenge bw’aba bantu bwo burahumye, ntibugira umuco ubumurikira, Mana tabara u Burundi ahandi aba bantu bazohava biyita Imana ko bonona bakaganza ?????